Rubavu: Niyonsenga umuyobozi w’Abuzukuru ba Shitani yarashwe

Abuzukuru ba Shitani ni umutwe w’amabandi umaze kuyogoza Akarere ka Rubavu. Ugizwe n’insoresore ziba, zikanagirira nabi abaturage.

Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri yarashe umusore witwa Niyonsenga wiyitaga DPC w’Abuzukuru ba Shitani.Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yemeje aya makuru avuga ko uwarashwe ari umwe mu bagize iryo tsinda ry’abajura.

Ati “Ahagana saa munani z’ijoro mu Murenge wa Rubavu mu Kagali ka Buhaza mu Mudugudu wa Gabiro, Abapolisi bari ku burinzi bahuye n’itsinda ry’abagabo batatu bikoreye ibintu bigaragara ko bari bavuye kubyiba.”

“Abapolisi babahagaritse baranga bariruka, barasa hejuru ntibabita hasi bakomeza kwiruka ariko haza kuraswamo umwe witwa Niyonsenga Iradukunda wari wikoreye televiziyo.”

Yakomeje yizeza abaturage umutekano kuko arizo nshingano za Polisi abasaba kujya batanga amakuru ku gihe mu gihe babonye ikintu kiwuhungabanya.

Ati “Polisi mu nshingano zayo z’ibanze ni ukurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo, icyo dusaba abaturage ni ugukomeza gushimangira ubufatanye mu kwicungira umutekano batangira amakuru ku gihe kugira ngo tuburizemo icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano w’umuturarwanda’’.

Abaturage bo mu Murenge wa Rubavu bashimiye Polisi banayisaba ko yakomeza guhiga abandi basigaye mu bakora urugomo.

Munyengabe Samuel twasanze aho byabereye, yasabye Polisi gukomeza guhashya aka gatsiko k’abajura kugira ngo abaturage babone agahenge.

Ati “Ubu tugiye guhumeka kuko nta mumotari wari ukinyura muri uyu muhanda uva hano mu Kagali ka Byahi werekeza mu Murenge wa Cyanzarwe haba ku manywa cyangwa n’ijoro kuko baradutega bakatwambura, bakadukubita. Ntibigombera ko ari n’ijoro cyangwa mu masaha y’umugoroba kuko na saa munani z’amanywa baradutega.”

Nsekuye Valens yungamo ko agatsiko k’abuzukuru ba shitani kabazengereje bityo kuba umukuru wabo arashwe n’abandi bashakishwa.

Ati “Abuzukuru ba shitani baratuzengereje kugeza aho basigaye basanga abantu mu rugo bakabatema cyangwa bakabazirika bagasahura ibiri mu nzu. Tugize Imana bose bafatwa kuko uyu barashe ni we wari umuyobozi wabo.”

Taliki 10 ukuboza nabwo abaturage bo mu Murenge wa Cyanzarwe ubwo bari ku irondo bafashe abantu bane bakekwaho kwiba intama. Umwe muri bo witwa Munyanziza Joseph wari ufite imyaka 33 yarishwe mu gihe kandi hari hanafashwe abagabo batatu bakekwaho kuba mu bagize agatsiko k’abuzukuru ba shitani.

IGIHE

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *