Kayonza: Gitifu w’Akagari yatawe muri yombi azira gukubita umugore we

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyakanazi, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, nyuma yo gukubita umugore we akamukomeretsa ndetse ngo akanamukandagura mu nda ashaka kumukuramo inda.

Uyu muyobozi yatawe muri yombi ku wa Kabiri tariki 21 Ukuboza, nyuma y’aho umugore we w’imyaka 20 y’amavuko bamaranye amezi atandatu babana mu buryo butemewe n’amategeko amuregeye ubuyobozi akanagaragaza ibimenyetso.

Umugore w’uyu muyobozi yavuze ko yamukubise umutwe mu maso ava imyuna, amukubitisha umutwe ku gitanda ndetse anamukandagura mu nda ashaka kumukuramo inda.

Amakuru avuga ko uyu mugore yakubizwe nyuma yo kubwira nyina w’uyu muyobozi ko ari umugore we ngo kuko yari yamushatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Mutuyimana Pauline, yabwiye IGIHE ko koko bataye muri yombi uyu muyobozi azira gukubita umugore we.

Yagize ati “ Yagiranye amakimbirane n’umugore we bigera n’aho amukubita bimuviramo kujya kwa muganga, ni amakimbirane asanzwe bagiranye yo mu rugo, umugore we afite imyaka 20 bamaranye amezi atandatu ndetse yanamushatse mu buryo butemewe n’amategeko.”

Mutuyimana yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze kumenya ko bakwiriye kuba intangarugero ku bo bayobora bakamenya kwitwararika mu rwego rwo kudatanga isura mbi mu bo bayobora.

Kuri ubu umugore w’uyu muyobozi arwariye mu bitaro bya Rwinkwavu mu gihe umugabo we yashyikirijwe RIB ishami rya Rwikwavu, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

IGIHE

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *