Ubufaransa bwatangaje ingamba zikaze kurushaho zo guhangana na Covid mu gihe hari uguhangayika gutewe n’ubwiyongere bw’ubwandu bw’ubwoko bushya bwa Covid yihinduranyije bwandura cyane kandi byihuse bwa Omicron.
Guhera ku itariki ya 3 y’ukwezi kwa mbere, gukorera mu ngo bizahinduka itegeko ku babishoboye ndetse no guterana ko mu ruhame ntikuzarenza abantu 2,000 bateraniye mu bikorwa by’imbere mu nzu.
Izi ngamba zitangajwe mu gihe ku wa gatandatu Ubufaransa bwaciye umuhigo wo kugira abantu bashya barenga 100,000 banduye – umubare wa mbere munini utangajwe mu gihugu kuva iki cyorezo cyatangira.
Ariko minisitiri w’intebe yirinze gushyiraho amasaha y’umukwabu abantu bagomba kuba bageze mu rugo ku munsi ubanziriza ubunani.
Ibihugu bitandukanye by’i Burayi birimo gusubizaho ingamba zo guhangana na Covid, mu gihe ubwandu bwa Omicron burimo kwiyongera kuri uyu mugabane.
Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko ubu bwoko bushya bwa Covid bufite ubukana bworoheje ugereranyije n’ubwa Delta, abanduye Omicron bakaba bashobora kugira ibyago biri ku kigero cyo hasi ho 30% kugeza kuri 70% byo gushyirwa mu bitaro. Ariko hari ubwoba ko umubare munini gusa w’abandura Omicron ushobora kurengera ubushobozi bw’ibitaro.
’Filimi itagira iherezo’
Minisitiri w’intebe w’Ubufaransa Jean Castex yabwiye abanyamakuru ko iki cyorezo kimeze “nka filimi itagira iherezo”, ubwo yatangazaga izo ngamba nshya mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye inama y’abaminisitiri yo mu bihe by’amakuba.
Minisitiri w’ubuzima Olivier Véran yavuze ko ubwandu bwa coronavirus burimo kwikuba inshuro ebyiri uko buri minsi ibiri ishize, aburira rubanda ku “nkubiri nini cyane” y’ubwandu bushya.
Aya mategeko mashya anarimo kugabanya ibikorwa byo guteranira hanze – bitagomba kurenza abantu 5,000 – ndetse no kubuza kurya no kunywa mu gihe abantu bari mu rugendo rurerure mu buryo bwa rusange bwo gutwara abantu.
Inzu z’utubyiniro zizakomeza gufungwa kugeza hatanzwe andi mategeko, kandi inzu zicururizwamo ibyo kurya no kunywa byoroheje (cafés) hamwe n’utubari zizashobora gutanga serivisi gusa ku bicaye aho ngaho bari ku meza, bagategereza ko hagira ubakira. Abakozi bakorera imuhira bazasabwa kubikora mu gihe kitari munsi y’iminsi itatu mu cyumweru. Kwambara udupfukamunwa bizahinduka itegeko mu duce two hagati mu mujyi.
Leta y’Ubufaransa irimo no kugabanya igihe kiri hagati y’inkingo zo gushimangira kikava ku mezi ane nyuma yo guhabwa urukingo rwa nyuma, kikagera ku mezi atatu.
Icyangombwa cy’urukingo giteganyijwe mu Bufaransa – kizasaba kwerekana gihamya yuko umuntu yakingiwe, atari gusa icy’uko nta Covid urwaye, kugira ngo ushobore kwinjira aho abantu bateraniye – kizatangira gukoreshwa guhera ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa mbere, mu gihe inteko ishingamategeko yaba yemeje umushinga w’itegeko w’icyo cyangombwa.
Ariko Bwana Castex ntiyashyizeho gahunda ya guma mu rugo yuzuye cyangwa umukwabu ku munsi ubanziriza itariki ya mbere y’umwaka utaha. Nkuko byari biteganyijwe, amashuri azongera gufungura imiryango ku itariki ya 3 y’ukwezi kwa mbere.
Nkuko bigaragazwa n’imibare y’iki gihugu kuri coronavirus, kuri ubu Ubufaransa muri rusange bugira abantu bashya barenga 70,000 bandura Covid buri munsi.
Ku wa mbere, abantu bashya barenga 1,600 bashyizwe mu bitaro, bituma umubare wose w’abantu bari mu bitaro kubera Covid-19 ugera ku bantu 17,000, nkuko bigaragazwa n’imibare y’urwego rw’ubuvuzi rw’Ubufaransa.