Kigali: Umuturage yandikiye SKOL ayimenyesha ko agiye kwicwa n’icyaka

Mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali haravugwa umuturage wandikiye Uruganda rwa Skol arumenyesha ko nubwo asanzwe ari umunywi w’inzoga yengwa n’uru ruganda, ariko ko kubera  umufuka we utifashe neza ubu adaheruka kuyisomaho.

Iyi baruwa  yatangiye gusakara kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021, bigaragara ko yakiriwe n’ubuyobozi bwa Skol ndetse bwateyeho na Kashi ko bwayakiriye.

Iyi baruwa bigaragara ko yanditswe tariki 27 Ukuboza 2021, ni iya Ngirumpatse Emmanuel utuye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo wandikiye umuyobozi wa Skol Rwanda.

Atangira avuga ko ashaka kwifuriza iminsi mikuru myiza abakunzi ba Skol, abanywi b’ikinyobwa cyayo ndetse n’abakozi b’uru ruganda.

Akomeza avuga ko asanzwe ari umukunzi w’ikinyobwa cya Skol ndetse ko ashima uburyohe bw’iki kinyobwa kuko cyamueteye akanyamuneza n’imbaraga ziriyongera.

Ati “Ariko rwose muri iyi minsi byifashe nabi ubwanwa bwapfutse umunwa, Skol sinyiheruka pee. Ka kanyamuneza n’imbaraga yanteye birimo biragenda mbyumva, nkaba nabasabaga ubunani kuko n’abana simbizi niba bazajya ku ishuri bimeze nabi rwose.”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *