Umuhanzi Mani Martin ukundwa kubera ubuhanga bwe mu kuririmba, yabaye uwa gatatu waririmbye mu Iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival yasogongejemo abafana be Album ye nshya yise ‘Nomade’.
Iki gitaramo yagikoze kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Nyakanga 2021, kuri Televiziyo y’u Rwanda afatanyije na Kesho Band ikunze kumuba hafi mu bitaramo bye byose.
Mani Martin yahariye iki gitaramo gusogongeza abantu Album ye ‘Nomade’ no gushima abagize uruhare mu muziki we no mu buzima bwa buri munsi. Yavuze ko ineza yagiriwe ariyo yatumye uyu munsi aba uwo ari we.
Yaririmbye indirimbo zirimo ‘Ingirakamaro’ n’agace gato k’indirimbo ‘Nomade’ yitiriye Album ye nshya azashyira ku mbuga zicururizwaho umuziki mu minsi iri imbere. Yaririmbye kandi ‘Ituro’ na ‘Idini y’ukuri’.
Yaririmbye na ‘Wihogora’ ya Inono Stars na ‘Girimbabazi’ ya Orchestre Nyampinga mu rwego rwo guha icyubahiro abahanzi bamubanjirije mu myaka yo hambere. Yasoreje ku ndirimbo zirimo ‘Africa Ndota’, ‘My destiny’ ‘Isezerano’, ‘Rubanda’ na ‘Afro’.
Uyu muhanzi yashimye kandi abarimo Producer Lick Lick wamubyutsaga igucuku ngo bakore umuziki, Producer Aaron Nitunga wamubwiye ibyo umuhanzi yitaho ari ku rubyiniro, Producer Mastora , Pasiteri Antoine Rutayisire wamwishyuriye indirimbo zamwinjije mu muziki n’abandi.
Yageze kuri Pasiteri Antoine Rutayisire amwitsaho cyane avuga ko yamufashije gufata amajwi y’indirimbo ze za mbere ubwo yari afite imyaka 11, ibintu avuga ko atazigera yibagirwa kuko hari umusanzu ukomeye byatanze mu buzima bwe.
Ati “Sinjya nibagirwa umugabo witwa Antoine Rutayisire. Kera ndi umwana muto , nagiye mu biro bye hari umuntu wari wahandangiye ambwira ko ashobora kumfasha. Nashakaga kwifata amajwi. Ni we wabyishyuye ibyo bintu, ndamushimira cyane kuko ntabwo nari kuziyumva kuri Radiyo iyo atabigiramo uruhare.”
Yashimiye inzego z’umutekano, abaganga n’abandi bari ku rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 cyibasiye Isi muri iki gihe.
Mani Martin yabaye umuhanzi wa Gatatu uririmbye mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival bitegurwa na East African Promoters (EAP), nyuma Platini wabimburiye abandi ndetse na Masamba Intore na Mariya Yohana bafatanyije na RDF Military Band mu giheruka.