Amakipe agiye kongera kuba hamwe mu mwiherero

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamenyesheje amakipe yose ko azasubukura amarushanwa abakinnyi baba hamwe mu mwiherero ndetse bazajya bapimwa ‘rapid test’ nibura buri masaha 48 ndetse no ku munsi w’umukino mu rwego rwo kurushaho kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Kuri uyu wa Kane saa Kumi (16:00) ni bwo FERWAFA igirana inama n’amakipe y’Icyiciro cya Mbere n’icya Kabiri mu bagabo n’abagore kugira ngo hareberwe hamwe ibijyanye n’iyubahirizwa ry’aya mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Ni inama yatumijwe nyuma y’uko Minisiteri ya Siporo ihagaritse imyitozo n’amarushanwa bigengwa n’ingaga za siporo mu gihe cy’iminsi 30 uhereye tariki ya 1 Mutarama 2022 kubera ko habayeho kudohoka mu kubahiriza amabwiriza, ariko ikagaragaza ko hafashwe ingamba zifatika ishobora kugabanya iminsi yatanzwe.

Mu mabwiriza avuguruye  FERWAFA yakoze ku wa 3 Mutarama 2022, ikayashyikiriza amakipe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 4 Mutarama 2021, yayamenyesheje ko azasubukura imyitozo n’amarushanwa abakinnyi bongera kuba hamwe mu mwiherero nk’uko byagenze mu mwaka w’imikino wa 2020/21.

Ingingo yayo ya 2.3 igira iti “Kugira ngo ikipe yemererwe gusubukura imyitozo no kwitabira amarushanwa, irasabwa gushyira abagize ikipe mu mwiherero ikaba hamwe mu gihe cyose cy’amarushanwa. Ikipe izajya ibanza imenyeshe FERWAFA aho iteganya gukorera uwo mwiherero habanze hemezwe n’Akanama Gashinzwe Gukurikirana Ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza hagamijwe kurebwa ko aho hantu hari ibikenewe byose mu kwirinda ikwirakwiza rya Covid-19.”

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko mbere yo kwinjira mu mwiherero, abagize ikipe bose babanza gukorerwa ikizamini cyo mu bwoko bwa PCR kandi kikishyurwa n’ikipe. Buri kipe yasabwe kuzirikana ko igihe cyose ibisubizo bya Covid-19 bitaraboneka, mu cyumba hagomba kuba harimo umuntu umwe kugeza igihe bibonekeye.

Indi ngingo yavuguruwe ni iya 2.4 ivuga ko “Amakipe afite inshingano zo gupimisha abakinnyi n’abagize ‘Staff techinique’ mu buryo bwa ‘Rapid test’ nibura buri masaha 48.”

Ikomeza ivuga ko “Amakipe agomba kandi kujya apimisha abakinnyi na staff techinique hifashishijwe uburyo bwa ‘rapid test’ nibura inshuro ebyiri mu minsi irindwi mu gihe cy’ imyitozo cyangwa hari impamvu ituma amarushanwa aharagarara ariko amakipe agakomeza gahunda y’imyitozo.”

Gushyira abakinnyi hamwe mu mwiherero byari byamaganiwe kure n’abayobozi b’amakipe mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2021/22 utangira aho bagaragaje ko bituma bashora amafaranga menshi kandi batinjiza kubera ko abafana bakumiriwe ku kibuga.

Iyi ngingo ikaba ishobora kuza gufata umwanya muremure mu nama iteganyijwe kuri uyu mugoroba.

Muri uyu mwaka w’imikino wa 2021/22, amakipe yari yemerewe gukina amarushanwa abakinnyi baba mu ngo zabo ndetse yaherukaga gusabwa kujya yipimisha buri masaha 24 mbere y’umukino, bikiyongera ku kuba abayagize bose barakingiwe COVID-19 mu buryo bwuzuye.

Mu ngingo ya 3.1 y’amabwiriza, FERWAFA yateganyije ko “Igihe hagaragaye abarenze 20% by’abakinnyi b’ikipe imwe banduye COVID-19 ugendeye ku bipimo byafashwe ku munsi w‘ umukino, uwo mukino ushobora gusubikwa bigiweho inama n’abagize akanama gashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ndetse n’ubunyamabanga bukuru bwa FERWAFA.”

Mu gihe ikipe izaba ifite nibura abakinnyi 16 (barimo n‘umuzamu) batanduye Covid-19, ishobora gukina umukino wayo, ariko bikagenwa mu bushishozi bw‘Akanama gashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza, Komisiyo ishinzwe amarushanwa n’Ubunyamabanga bukuru bwa FERWAFA.

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *