Abashakashatsi bo muri Chypre batangaje ko bavumbuye ubwoko bushya bwa Coronavirus yihinduranya, igizwe n’utunyangingo turimo utwa Delta n’utwa Omicron.
Umwarimu muri Kaminuza y’icyo gihugu akaba n’Umuyobozi wa Laboratwari yiga ku ikoranabuhanga mu by’ibinyabuzima na za virus, Leondios Kostrikis, yavuze ko ubwo bwoko bushya babuhaye izina rya “Deltacron” bitewe n’impurirane y’utunyangingo tuyigize.
Yagize ati “Ubu twamaze kubona ko muri ubu bwoko bushya hari uruhurirare rwa Delta na Omicron.”
Yavuze ko hatahuwe abanduye “Deltacron” 25 kandi ubusesenguzi bwerekana ko ishobora kuba ifite aho ihuriye n’ubwiyongere bw’abarwariye mu bitaro kurusha abarwariye mu ngo.
Icyakora ntiharagaragazwa niba irusha ubukana ubundi bwoko bwagaragaye. Amakuru yisumbuye kuri yo azagenda amenyekana mu minsi iri imbere hamaze gukorwa ubushakashatsi bwimbitse.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube