Nyakubahwa Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Mutarama 2021, yakiriye mu biro bye intumwa ziturutse mu gihugu cy’u Burundi.
Mu biro bya Perezida Kagame batangaje ko izo ntumwa zari ziyobowe na Minisitiri w’u Burundi ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco na Siporo, Ambasaderi Ezéchiel Nibigira, wari uzanye ubutumwa bwa Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.
Ibiganiro byahuje izo ntumwa z’u Burundi na Perezida Kagame byibanze ku guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.
Kuba aba bayobozi bahuye bije byiyongera ku bindi biganiro bimaze iminsi biba hagati y’impade zombi, bikaba bica amarenga yo kongera kubyutsa imigenderanire y’ibihugu byombi imaze igihe isa n’iyahagaze guhera mu mwaka wa 2015.
Abaturage b’u Rwanda n’u Burundi ubusanzwe bafite byinshi bibahuza birimo imico no kuba bakoresha ururimi rwenda kuba rumwe. Imiryango itandukanye usanga yaragiye ishyingirana, ubundi abaturage b’ibihugu byombi bakaba bakunze guhahirana, ariko byose bikaba bimaze igihe byarabangamiwe n’ibibazo ahanini bishingiye ku mutekano.
This afternoon at Urugwiro Village, President Kagame received a delegation led by Burundi’s Minister in charge of EAC Affairs, Youth, Culture and Sports, Amb. Ezéchiel Nibigira with a message from President @GeneralNeva. Discussions focused on strengthening bilateral relations. pic.twitter.com/kEWn5SZdsp
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) January 10, 2022