Umugore w’imyaka 47 usanzwe ari Umuyobozi w’Umudugudu wa Terimbere uherereye mu Karere ka Ngoma yacaniriye amazi arabira, ayamena ku mugabo we mu rwego rwo kumwihimuraho ngo kuko amaze iminsi amukubita.
Amakuru avuga ko ubuyobozi bumubajije impamvu yabimuteye yavuze ko ari umwanzi satani wamushutse.
Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 11 Mutarama 2022, bibera mu Mudugudu wa Terimbere mu Kagari ka Jarama mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jarama, Nsanzuwera Michelle, yavuze ko uyu mugore yabwiye ubuyobozi ko umwanzi satani ariwe watumye ashyushya amazi ayamena ku mugabo we mu kumwihimuraho ngo kuko yari amaze iminsi amukubita.
Yagize ati ” Uwo mugore asanzwe ari Umukuru w’Umudugudu rero yasanze umugabo we aryamye ashyushya amazi arangije amusanga mu cyumba aryamye ayamumena mu maso, ku maboko no mu gatuza. Intandaro avuga ko umugabo we amaze iminsi ataha yasinze akamukubita, umugore rero ngo yabikoze ashaka kwihimura nubwo ngo umwanzi satani ariwe wamushutse.”
Nsanzuwera yasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu ngo abibutsa ko ntazibana zidakomanya amahembe ngo aho bigaragaye bajya begera ubuyobozi bukabafasha aho kwihanira.
Ati “Abaturage turabasaba kwirinda amakimbirane aho agaragaye nibegere abayobozi babafashe kuyakemura, aho kwihanira, uzajya yihanira bizajya bimugiraho ingaruka zo gukurikiranwa n’inkiko. Mu gihe wagiranye ikibazo n’uwo mwashakanye nimugane imiryango n’abavandimwe babafashe nibinanirana mugane ubuyobozi bubafashe.”
Kuri ubu,uyu mugabo ari ku kigo nderabuzima cya Jarama ariko amakuru aravuga ko ari bwoherezwe ku Bitaro bya Kibungo bitewe n’uko ameze nabi.
Umugore we afungiye kuri sitasiyo ya Police ya Jarama aho ategereje gushyikirizwa sitasiyo ya RIB ya Sake kugira ngo akurikiranwe kuri iki cyaha
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube