Ruhango: Umugabo yarari kugenda aragwa ahita apfa

Uyu Umugabo yitwa Rugara na Kazunguwo mu kagari ka Gataka mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango yapfuye urupfu rutunguranye ubwo yari ari kugenda mu nzira aragwa ahita apfa

Gusa bamwe mu baturage bavuga ko uyu mugabo yazize inzoga z’inkorano zizwi nk’utuzizi yari amaze iminsi anyweye zikamugwa nabi.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yagendaga areba ibyobo by’imisarane abaturage bacukuye ngo yiyahuremo ariko abaturage baramuhagarika ariko ngo ari kugenda aza kugwa arapfa.

Abaturage bo muri kariya gace babwiye BTN TV ko uyu mugabo yari amaze iminsi arwaye ariko yaranze kujya kwa muganga kubera ubushobozi kugeza apfuye.

Umwe mu baturage yagizati “Baduhamagaye baratubwira ngo agiye kwiyahura mu mwobo uri munsi y’iwacu dusanga abantu bamufashe amaboko ngo ye kugwamo.Turamuzamuka tumugejeje hariya tubona yikubise hasi arapfa.”

Abaturage bavuze ko Bwana Rugara yari asanzwe ari umukarani kuko yaranguriraga abantu ibintu bakamuha amafaranga.

Abandi bavuze ko uyu mugabo yakundaga kunywa inzoga zitwa Utuzizi tugura 200 FRW ndetse ngo yabaga atariye bigatuma amererwa nabi.

Gitifu wa Ruhango,Nemeyemana Jean Bosco yemeje ko urupfu rw’uyu mugabo rwabayeho ku munsi w’ejo gusa avuga ko nta yandi makuru bafite ku rupfu rwe hakwiye gutegerezwa ibipimo by’abaganga.

Yavuze ko inzoga idafite icyangombwa atari inzoga ikwiriye kunyobwa ndetse bagerageza kuzikumira uko bashoboye.

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *