Mukase wa Akeza ukekwaho uruhare mu rupfu rwa Akeza yasabiwe kuburana afunzwe

Ubushinjacyaha bwasabiye Mukanzabarushimana Marie Chantal gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe agikurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa Rutiyomba Akeza Elsie.

Ni mu iburanisha ryatangijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa 27 Mutarama 2022.

Inkuru y’urupfu rwa Akeza w’imyaka itanu wamenyekanye ubwo yasubiragamo indirimbo “My Vow” ya Meddy, yatangajwe ku wa 14 Mutarama 2022. Yasanzwe mu kidomoro cy’amazi.

Ku wa 18 Mutarama 2022, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Mukanzabarushimana (Mukase wa Akeza) na Nirere Dative wari umukozi we wo murugo kuko “iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma hakekwa ko bashobora kuba bafite urahe mu rupfu rw’uwo mwana”.

Ubwo bagezwaga imbere y’Urukiko bwa mbere mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso bituma bukeka ko Mukanzabarushimana ari we wishe umwana, busaba ko aburanishwa afunzwe kugira ngo atazatoroka ubutabera.

Bwanavuze ko aburanye adafunze byateza ikibazo kuko ibyo akurikiranyweho hari abo byateye ihungabana.

Mu nshuro nyinshi Ubushinjacyaha bwahawe umwanya, bwagaragaje ko umugambi wo kwica Akeza bigaragara ko wacuzwe n’uwo mugore agatuma umukozi we guhaha, yagaruka agasanga yamaze kubikora.
Mukanzabarushimana yahakanye yivuye inyuma kuba yaragize uruhare mu rupfu rwa Akeza.

Yasabye ko yaburanishwa adafunze kuko afite uburwayi ndetse akaba afite umwana muto wonka.

Umwunganizi we yagaragaje ko akwiye kuburanishwa adafunze kuko ibimenyetso byamaze gufatwa atabisibanganya, ni ubwa mbere akurikiranywe kandi ko amategeko akimugaragaza nk’umwere.

-  Uko iburanisha ryagenze

Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko Akeza yari amaze iminsi itatu aba mu rugo rwa Mukanzabarushimana mbere y’urupfu rwe kuko yari ahari nk’umushyitsi.

Nyina wa Akeza yari yagiye mu zindi gahunda atari aho basanzwe babana, bituma se amuzana mu rugo rw’uwo mugore.

Mu gitondo cyo ku wa 14 Mutarama 2022, Mukanzabarushimana yohereje umukozi guhaha, amutuma ibirimo amagi abiri y’Amanyarwanda, biscuits ebyiri, imineke n’ibirayi bya Kinigi.

Ubushinjacyaha bwasobanuriye Urukiko ko impamvu yamutumye “amagi y’Amanyarwanda” kwari ukugira ngo atindeyo, undi abone uko agera ku mugambi we.

Umukozi yagiye gushaka ibyo bari bamutumye atinda kubibona ajya mu dusantere tubiri.

Abatangabuhamya basobanuye ko umukozi yatumwe amagi y’Amanyarwanda kugira ngo atindeyo kuko kuyabona bitari byoroshye. Hashingiwe ku rugendo yakoze rwamutwaye nk’isaha n’igice, ku buryo icyaha Mukanzabarushimana yari yagiteguye akagikora umukozi adahari ngo abe yatabara.

Ubushinjacyaha bwavuze ko yagarutse nyuma y’isaha, akigera mu rugo Mukanzabarushimana ahita arusohokamo aragenda kuko bahuriye mu muryango w’igipangu umwe yinjira undi asohoka.

Umwana wa Mukanzabarushimana (we ni muto kuri Akeza) yari arimo kurira amukurikira, umukozi aramuterura amusubiza mu rugo nyina aragenda.

Nyuma y’aho umukozi yagiye gushaka amazi ngo yoze uwo mwana wariraga kuko yari yiyanduje, agiye kuyashakira mu kidomoro ni bwo yasanze Akeza arimo yarohamye. Yagarutse atabaza. Yahise ahamagara nyirabuja, na we ahamagara se w’umwana, babwira n’abandi.

Iperereza ryahise ritangira, Mukanzabarushimana ahakana kugira uruhare muri urwo rupfu mu mabazwa yose. No mu rukiko yakomeje kuruhakana.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uwo mugore yitwaje ko ngo yasize umwana mu cyumba akava mu rugo n’umukozi adahari bityo ko atamenya uko nyakwigendera yageze muri icyo kidomoro.

Bwasobanuriye Urukiko ko bitumvikana uko uwo mwana yari kwicurika mu kidomoro gifite umunwa muto kandi atari anasanzwe azwiho ubukubaganyi, akaba yari na muremure.
Ikindi bwagaragaje ni uko umubyeyi atapfa gusiga abana bonyine nta mukozi uri mu rugo. Bwibukije ko Raporo ya muganga yagaragaje ko umwana yishwe no kurohama.

Iperereza ryerekanye ko ikidomoro umwana yaguyemo cyari hanze ya douche. Inkweto ze zasanzwe imbere y’icyumba cya mukase, bigakekwa ko yazimukuyemo mbere yo kumurohamisha.

Se wa Akeza yavugiye mu ibazwa ko yavuye mu rugo mu masaha ya mu gitondo ku wa 14 Mutarama, akaza guhamagarwa abwirwa ko umwana yabuze, mu kanya gato akabwirwa ko basanze yarohamye.

Hari umutangabuhamya wabwiye Ubushinjacyaha ko Mukanzabarushimana atakundaga umwana kuko atishimiraga umubano wa se na nyina wa Akeza.

Yanavuze ko Mukanzabarushimana asanzwe azwiho ubugome ngo kuko yigeze no gusanga abana b’abaturanyi bamukoshereje, akabafata intoki akaziyoza umwanda.

Ubushinjacyaha bwamusabiye gukurikiranywa afunzwe kuko icyaha yakoze yari yagiteguye kandi akagikorana ubugome.

-  Mukanzabarushimana yahakanye ko ‘atigeze yica Akeza’

Ubwo yitabaga urukiko, Mukanzabarushimana yavuze ko ku wa 14 Mutarama yagiye gusangira na Akeza n’umwana we nka saa Tatu za mu gitondo. Ngo uyu mwana nta bushake yari afite bwo kurya ku buryo mu ijoro ryabanje bari banahamagaye nyina bamubaza ibiryo akunda ku buryo babimushakira.

Nyuma yo kubona atari kurya andi mafunguro, ngo ni bwo Mukanzabarushimana yasabye ko umukozi ajya kumugurira amagi y’Amanyarwanda, biscuits, imineke n’ibirayi bya Kinigi.

Ngo umukozi yagarutse Mukanzabarushimana arangije kwitegura agiye kwa muganga kuko yari arwaye igifu kandi na Se wa Akeza yari azi ko iyo gahunda ihari.

Yasobanuye ko yasohotse mu rupangu Akeza ari mu cyumba cye naho uwo mwana we wari umukurikiye umukozi akamuterura akamusubiranayo amuha biscuits.

Yemeye ko bahuriye mu muryango w’igipangu amubwira ko yaha uwo mwana biscuits, indi akayijyanira Akeza.

Yavuze ko avugana n’umukozi Akeza yari mu cyumba cye. Ngo yahise atega moto ajya kwivuriza Kwa Nyirinkwaya nyuma yo kuvugana n’umugabo we amubaza aho yajya kwivuriza.

Yakomeje avuga ko ageze kwa Nyirinkwaya yibutse ko hari umuntu bafitanye gahunda yo kunyura mu rugo amuzaniye amafaranga kandi atasize abibwiye umukozi.

Yahamagaye umukozi inshuro eshatu atitaba telefoni. Yahise ahamagara undi muntu wakundaga kugera hafi yo mu rugo amusaba ko yamubwirira umukozi iby’uwo uzana amafaranga.
Yongeye guhamagara umukozi yumva ntihari, ahita amwihamagarira amumenyesha ko Akeza yabuze, undi na we ahita ahamagara umugabo we.

Nyuma y’aho umukozi yongeye guhamagara amumenyesha ko asanze Akeza mu kidomoro cy’amazi.

Mukanzabarushimana yabwiye umukozi ngo amukuremo amwambike, undi na we afate imodoka aze bamujyane kwa muganga.

Yabonye imodoka imutwara agenda ahamagara n’umugabo ngo bahurireyo. Ngo yageze mu rugo ahasanga abagabo babiri atazi, nyuma n’umugabo we araza.

Umucamanza yabajije Mukanzabarushimana uko atekereza umwana yaba yarageze muri icyo kidomoro kandi nta kintu yari akurikiranyemo ndetse ari muremure, avuga ko na we yabyibajije ariko ubusanzwe umwana yakubaganaga.

Yashimangiye ko Akeza yapfuye amaze iminsi itatu muri urwo rugo. Umucamanza yabajije Mukanzabarushimana icy’uko abatangabuhamya bavuze ko yangaga abana umugabo we yabyaye ahandi, asubiza ko yashakanye na we asanzwe azi ko abafite bityo ko atabanga.

Yavuze ko Akeza we yari asanzwe anaza muri urwo rugo akongera agasubira hamwe na nyina nta kibazo.

Umucamanza yabajije Mukanzabarushimana ibyo gusiragiza umukozi yari yatumye kugira ngo atindeyo, ahakana ko atigeze amusaba kujya mu dusantere tubiri kandi ko yumvaga amagi y’Amanyarwanda ari yo meza kuri Akeza kurusha ay’inkoko zindi.
Ku cyo kuba umukozi yarabuze umwana akumuhamagara ntabihe agaciro agakomeza kuvuga ngo shakisha hose, yabihakanye nabyo.

Yasobanuye ko kuba umukozi yaramumenyesheje ko asanze Akeza mu kidomoro cy’amazi agahita akupa telefoni, yashakaga kubanza kubibwira se.

Umucamanza yamubajije icyo avuga ku gifungo cy’iminsi 30 yasabiwe, avuga ko bamureka agakurikiranywa adafunzwe kuko icyaha aregwa atagisibanganyiriza ibimenyetso ndetse akaba afite n’umwana wonka.

Ibyo kuyoresha abana umwanda yabihakaniye Urukiko avuga ko ari ubwa mbere abyumvise.

Umwunganizi wa Mukanzabarushimana yabwiye Urukiko ko Ubushinjacyaha bwavuze ibimenyetso igihe cyabyo kitaragera.

Yagaragarije Urukiko ko gutuma umukozi amagi y’Amanyarwanda nta kibazo kirimo kuko yari yamubwiye ngo nayabura agaruke.

Kuba Ubushinjacyaha bwavuze ko yamusiragije akamutuma inshuro ebyiri, uwo mwunganizi yavuze ko umukozi yatumwe inshuro imwe nk’uko yabihamije mu ibazwa.

Uwo munyamategeko yanagaragaje ko imvugo z’Ubushinjacyaha ku gihe umukozi yamaze iyo yatumwe zivuguruzanya, aho rimwe buvuga ko yamazeyo iminota 30, ahandi isaha n’ahandi isaha n’igice.

Yanagaragaje ko umwana yakuwe mu kidomoro atarapfa agakorerwa n’ubutabazi bw’ibanze, hari nka saa Saba nk’uko umwe mu batangabuhamya yabihamije.
Nyamara Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko umwana yasanzwe mu kidomoro yapfuye kandi mbere ya saa Sita.

Umucamanza yabajije Mukanzabarushimana niba uko yabibonye atekereza ko umwana yiroshyemo cyangwa yaba yararoshywemo, undi ntiyahita asubiza mu buryo butaziguye.

Umunyamategeko umwunganira yavuze ko kuba ibimenyetso bya gihanga bitaragaragaje ko umwana yaroshywe kandi n’abatangabuhamya ntibabivuge, hagomba kubaho guteganya ko yaba yariroshyemo cyangwa akaba yaranaroshywemo n’undi muntu ushobora no kuba ari umujura wari uvuye ahandi.

Yagaragaje ko kwica ari umugambi wo gutegurwa ku buryo muri iyo minsi itatu Akeza yahamaze utari kuba wanogejwe neza.

Ikindi ni uko Akeza yari yaje mu rugo byumvikanyweho nta gahato ku buryo Mukanzabarushimana atari bumwice kandi yaje amushaka.

Icyo kuba umugabo we yarasuye nyina wa Akeza yataha bakarwana, uwo mwunganizi yavuze ko nta rwango yari afitiye mukeba we ahubwo ari ifuhe risanzwe.

Uwo munyamategeko yavuze ko mu gihe uwo yunganira akiri umwere yaburana adafunze, hanakurikijwe ko nta mpamvu zikomeye zatuma aburana afunzwe.

Icyakora yibukije ko Urukiko rwakwigenzurira igikwiye mu bushishozi bwarwo.

Umucamanza yabajije uwo munyamategeko impamvu atanga yatuma Mukanzabarushimana adatoroka nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga, asubiza ko ari ubwa mbere akurikiranywe kandi nta gipimo bufite n’ibihamya by’uko yatoroka.

Yavuze ko ibimenyetso bya gihanga byamaze gufatwa ku buryo nta cyasibanganywa, bityo ko yarekurwa akaburana adafunzwe.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko kuzagenzura impamvu Mukanzabarushimana yabajijwe kenshi niba atekereza ko umwana yarohamishijwe cyangwa yiroshye mu mazi ntabivugeho byeruye.

Bwavuze ko impamvu zo kuba afite uburwayi zitahabwa ishingiro kuko anafunzwe yakomeza kwitabwaho n’abaganga nk’ibisanzwe.

Ku cyo kuba afite umwana, Ubushinjacyaha bwavuze ko yacutse kandi ari kumwe na se ndetse hakaba hari n’imiryango yamwitaho.

Bwanagaragaje ko icyaha yakoze cyahungabanyije bamwe ku buryo kumureka akaburana yidegembya bidakwiye.

Urukiko rwavuze ko ruzasoma umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo tariki 2 Gashyantare 2022 saa Cyenda z’amanywa.

Inkuru dukesha IGIHE

Two arrested in connection with death of Akeza | IGIHE

Rutiyomba Akeza Elsie

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *