Chorale de Kigali imaze kuba ubukombe mu muziki ndetse ikaba ari imwe mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika yashyize hanze filime mbarankuru ivuga ku mateka yayo.
Ni umushinga mugari wari umaze imyaka irenga ibiri ariko kuwushyira mu bikorwa bikagenda bigorana kubera ubushobozi bwasabwaga kugira ngo ikorwe. Iyi filime mbarankuru ifite uruhererekane rw’ibice bine ariko bishobora kwiyongera bitewe n’uko iyi korali izaba ibona niba ibyo yifuzaga byose kubwira abantu barabimazeyo.
Visi Perezida wa Chorale de Kigali, Rukundo Charles Lwanga, yabwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko ari filime bakoze bashaka kumara amatsiko benshi no kubabwira amateka ya korali n’ibindi byinshi batazi.
Ati “Ni filime twakoze mu rwego rwo kumenyesha abari muri iyi korali batazi amateka yayo ndetse n’abakunzi bayo byinshi kuri yo, birimo amavu n’amavuko yayo. Birubaka nabyo abantu bakamenya aho bavuye. Kuva njye na komite twajyaho mu 2019 twari twabitekereje muri gahunda y’ibikorwa bya komite.”
Mu gice cya mbere cyagiye hanze hagaragaramo ababaye muri Korali mu gihe yashingwaga barimo Gasasira Stanislas wabaye muri iyi korali mu 1972, Uwimana Jean Marie Vianney wabayemo mu 1971, Nkurikiyumukiza Fidèle uri mu bibanze bayishinze n’abandi. Bose bagenda bavuga ku mateka buri wese azi kuri iyi korali, uko yashinzwe n’ibindi.
Chorale de Kigali ni imwe muri korali zizwi mu Rwanda, yakoze amateka muri muzika ikoranye ubuhanga. Yatangiye mu mwaka wa 1966, ibona ubuzima gatozi mu 1987, bwavuguruwe mu 2011.
Mu bice bizakurikira by’iyi filime bazatangazamo n’andi makuru menshi yaranze amateka ya Chorale de Kigali.
Iyi korali yatangijwe n’abahanga muri muzika bari barabyize muri seminari n’abandi barimo nka Iyamuremye Saulve, Ngirumpatse Matayo, Muswahili Paulin, Nkaka Selesitini, Nzajyibwami Heneriko, Karangwa Sitanisilasi n’abandi benshi.
Mu ntangiriro Chorale de Kigali yari igizwe n’abagabo gusa, kugeza mu mwaka wa 1987, ari bwo abari n’abategarugori ba mbere binjiragamo.