Guma murugo yavanyweho mu mujyi wa Kigali ndetse n’umuturere 8 yari yashyizwemo

Tariki ya 30 Nyakanga 2021,kuruyu wa Gatanu ,Perezida Kagame yayoboye Inama y ’Abaminisitiri  ni yo yafatiwemo umwanzuro wo gukuraho Guma mu rugo yari yashyizweho kuva ku wa 17 Nyakanga 2021..

Iy’inama  imaze gusuzuma uko iki cyorezo gihagaze yanzuye ko Kigali n’uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro bivaniweho Guma mu rugo. Ni icyemezo kizamara ibyumweru bibiri aho kizatangira kubahirizwa ku wa 1 Kanama kugeza ku wa 15 Kanama 2021.Muri ibyo byemezo by’Inama y’Abaminisitiri, hanzuwe ko ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’intara ndetse n’uturere tw’igihugu zizasubukurwa uretse izo kujya no kuva mu mirenge 50 yashyizwe muri guma murugo

Ingendo zirabujijwe guhera saa kumi n’ebyiri za nimugoroba (6:00PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00AM).

Ibiro by’inzego za Leta n’izabikorera zemerewe kongera gukora ariko buri rwego rwemerewe gukoresha abantu batarenze 15 %.

Imodoka zitwara abagenzi ziratwara 50%,Inama ziremewe 30% by’ubushobozi bw’ahantu,Resitora ziremewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *