Ingabo z’u Rwanda zishobora gusubira muri Congo?

Perezida Paul Kagame yatangaje ko nibiba ngombwa u Rwanda ruzakora igikwiriye mu gukemura bya burundu ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro irubangamiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

 

Ni mu ijambo yatangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Gashyantare 2022, mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ubwo yarahizaga abayobozi bashya barimo Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Ernest Nsabimana.

Muri iyi mbwirwaruhame, Perezida Kagame yagarutse ku bibazo bitandukanye birimo n’umutekano w’u Rwanda, umubano n’ibihugu by’ibituranyi n’ibindi.

Ikibazo yagarutseho cyane, ni icy’umutekano by’umwihariko imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR imaze igihe ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati “Umwanzi wacu umaze imyaka irenga cyangwa igera kuri 25 aracyahari ku buryo ndetse ibikorwa byashyizweho bivugwa ko bigiye kurwanya icyo kibazo, bisa nk’aho ahubwo ikibazo bakireze kigakomeza kigakura. Ngira ngo bisa nk’ibiri gutanga akazi kuri bamwe kugira ngo bihoreho bahore babyishyurirwa.”

“Ntabwo nshobora kumva na rimwe ikibazo gishobora kumara imyaka 25 kigatwara miliyari mirongo ingahe z’amadolari ariko kigakomeza ari ikibazo kiri aho. Hagomba kuba hari ibintu bitumvikana.”

Mu Ugushyingo 1999 nibwo mu Burasirazuba bwa Congo Loni yoherejeyo ingabo mu butumwa bwo kugarura amahoro. Ni ubutumwa bwiswe ‘MONUC’ buza guhinduka MONUSCO’.

Imyaka 23 irashize izo ngabo ziri mu Burasirazuba bwa Congo ariko amahoro ntaragaruka ahubwo imitwe yitwaje intwaro yarushijeho kuvuka ku bwinshi nubwo Loni itakaza asaga miliyari y’amadolari (miliyari 1000 Frw) buri mwaka agenda kuri izo ngabo.

Perezida Kagame yatangaje ko nubwo ikibazo gisa nk’icyananiranye, u Rwanda rwiteguye guhangana na cyo.

u Rwanda ruri maso

Mu minsi ishize, inzego z’umutekano mu Rwanda zataye muri yombi itsinda ry’abantu bateguraga kugaba ibitero ku nyubako zitandukanye mu Rwanda.

Iperereza ryagaragaje ko abo bantu bakoranaga n’umutwe w’iterabwoba wa ADF ukorera mu Burasirazuba bwa Congo. Intego kwari ukwihimura ku Rwanda kubera ubufasha rwahaye Mozambique mu guhashya imitwe y’iterabwoba muri Cabo Delgado.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rukurikiraniye hafi cyane ibibazo by’umutekano muri Congo kubera iyo mitwe ikorerayo yatangiye gutegura kurugirira nabi.

Yavuze ko binashoboka cyane ko ADF yafatanya na FDLR kuko yombi ihuriye ku kuba ari imitwe y’iterabwoba ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ati “Impamvu duhanze amaso muri Congo ni FDLR n’indi mitwe iri muri Congo ishobora kwivanga na ADF kubera ko hari umubano, ibyo tubihanze amaso ariko tuzabikemura uko bikwiriye kuba bikemurwa.”

Yongeyeho ati “Hari aho twinginga, hari aho twumvikana, hari aho dusaba hari n’aho iyo byarenze umurongo tutagira uwo dusaba tugakemura ikibazo uko kigomba gukemuka. Turacyari muri icyo cyiciro cyo kumvikana kuko ikibazo kitureba twese.”

Perezida Kagame yavuze ko aho bizaba ngombwa u Rwanda ruzakora igikwiriye mu kurengera umutekano warwo ntawe rubajije

Mu gihe ubwumvikane bwaba bwanze, Perezida Kagame yavuze ko ari ho “havamo ko dukora ibyangombwa byo gukora kuko umutekano w’u Rwanda ni wo wa mbere.”

Iyi mbwirwaruhame yatumye benshi bibaza niba ingabo z’u Rwanda zishobora kwinjira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro, nk’uko rwabikoze mu myaka ya 1997 na nyuma yaho gato, ubwo icyo gihugu cyari gicumbikiye abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, biteguraga kugaruka kugaba ibitero ku Rwanda.

Gatete Nyiringabo Ruhumuriza, umwe mu basesenguzi ba politiki yo mu karere, yabwiye IGIHE ko mu gihe bigaragara ko MONUSCO yananiwe gukemura ikibazo, nta cyatuma u Rwanda rudatabara mu gihe byaba bibaye ngombwa.

Ati “Bibaye ngombwa u Rwanda ruzajya muri Congo niba MONUSCO idakemuye ikibazo, ruzajya kubafasha kugikemura kuko byabananiye. Ntabwo u Rwanda rwagenda ngo ruzane amahoro muri Mozambique, kandi rugifite ikibazo cy’abantu bagona hafi y’uburiri bwacu, bakatubuza gusinzira.”

Icyakora Gatete yavuze ko mu ijambo rya Perezida Kagame, ntaho yagaragaje ko ingabo z’u Rwanda zigiye kujya muri RDC.

ADF itangiye kwivanga mu by’umutekano w’u Rwanda mu gihe hashize amezi make ingabo za Uganda zinjiye ku butaka bwa Congo kuyihashya.

Gatete yabajijwe niba ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zishobora gufatanya guhashya ADF, by’umwihariko muri iki gihe ibihugu byombi biri kuzahura umubano wari umaze iminsi umeze nabi.

Ati “U Rwanda ntabwo rukeneye umubano n’undi kugira ngo rukemure ikibazo cyarwo. Kuba twatangiye kumvikana na Uganda ni byiza bishobora koroshya akazi ariko n’iyo byaba bitakemutse ntabwo byatubuza gukemura ibibazo.”

Gatabazi Tite, umunyamakuru akaba n’umusesenguzi mu bya politiki, asanga kuba u Rwanda rwakwinjira muri Congo bisaba ibiganiro na Leta y’icyo gihugu kubera umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye.

Ati “Bisaba kwemererwa na Congo, bitari ibyo byazana amakimbirane.”

Gatabazi yavuze ko akurikije uburyo ibintu bihagaze ubu, bigoye ko ingabo z’u Rwanda zasubira muri Congo dore ko na FDLR yacitse intege nyuma y’iyicwa rya benshi mu bayobozi bayo.

Ati “FDLR yatakaje abayobozi benshi ntikigira ibikoresho byinshi, nta nzira igifite.”

U Rwanda na RDC bisanganywe amasezerano atandukanye mu bijyanye n’umutekano ndetse inzego zishinzwe umutekano zikunze guhura kenshi zigamije gukemura ibibazo bihuriweho.

scr:IGIHE

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *