Tayc agiye gukorera igitaramo i Kigali

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo nka Le Temps, Dodo n’izindi yabwiye abafana be
n’abakunzi b’umuziki ko bidatinze bagirana ibihe byiza i Kigali.

Ku wa 11 Werurwe 2022, Tayc azakorera igitaramo mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika.

Uyu muhanzi yabonye izuba tariki 2 Gicurasi 1996 avukira mu Mujyi wa Marseille. Ni umwanditsi
w’indirimbo akaba n’umunyamuziki ukundwa cyane.
Afite album ziriho indirimbo zabiciye bigacika nka ‘Nyaxia’ yasohoye mu 2019, ‘Fleure Froide’
n’izindi.

Mu 2012 nibwo yatangiye urugendo rw’umuziki we nyuma y’uko yimukiye mu Mujyi wa Paris
mu Bufaransa. Yize ibijyanye n’amakinamico no kubyina, nyuma atangira kwandika indirimbo ze
n’iz’abandi bahanzi.

Uyu muhanzi ni umwe mu babarizwa mu inzu ifasha abahanzi ya H24 yashinzwe na Barack
Adama. Yakoranye indirimbo n’abarimo Dadju n’abandi.
Agiye gutaramira i Kigali abisikana n’abanya-Nigeria, Ruger na Av bakoreye igitaramo gikomeye
kuri Canal Olympia ku Irebero ku wa 19 Gashyantare 2022.

Tayc yatangaje ko agiye gutaramira i Kigali

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *