Abasore bane bo mu Karere ka Kayonza batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa urutsinga rw’amashanyarazi rwa metero 500 bari bibye ku muhanda bashaka kurugurisha.
Aba basore bafatiwe mu Mudugudu wa Murenge mu Kagari ka Cyabajwa mu Murenge wa Kabarondo, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Gashyantare 2021.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul, yabwiye IGIHE ko aba basore bafashwe n’irondo ry’umwuga nyuma yo kubabona bagenda bakurura urutsinga rw’amashanyarazi rurerure.
Yagize ati “Ni abasore bane irondo ry’umwuga ryabafatanye urutsinga rw’amashanyarazi rufite metero zirenga 500, ni urutsinga runini cyane bamwe barubasanganye bahita bacika abandi turabafata.”
Gitifu Kagabo yavuze ko barusanze mu muhanda ubahuza n’Umurenge wa Rwinkwavu aho bahise baruhisha mu rutoki baza kuruhakura nijoro kugira ngo bajye kurugurisha.
Yavuze ko irondo ry’umwuga ryabafashe bataragera ku mugambi wabo.
Ati “Turasaba abaturage gucunga insinga zabo no gufatanya n’izindi nzego mu gucunga ibikorwa remezo begerezwa kuko biragaragara ko urutsinga bari bibye rushobora kuba rwari rugiye gukoreshwa mu kugeza umuriro w’amashanharazi ku ngo nyinshi.”
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bumaze iminsi mu bikorwa byo gushakisha bamwe biba insinga z’amashanyarazi kugira ngo babihanirwe nyuma y’aho bigaragariye ko ubu bujura bwatangiye gufata intera.
Imirenge imaze iminsi igaragaramo ubu bujura harimo Umurenge wa Gahini, Rukara,Mwili, Murundi n’ahandi henshi hatandukanye.