Umutoza wa APR FC, Adil Erradi Mohammed yikomye bikomeye umunyamakuru Kazungu Claver

Ku munsi w’ejo hashize nyuma y’umukino APR FC yatsinzemo Etincelles FC, umutoza wa APR FC ukomoka muri Maroc, Adil yanze kuvugana n’itangazamakuru.

Ubwo yari ageze aho abanyamakuru bari bamutegereje, yavuze ko nta kiganiro ashobora guha itangazamakuru mu gihe hari ibitangazamakuru bya Radio Flash FM na Radio 10.

Uyu mugabo wasaga n’uwarakaye cyane, mu mvugo irimo uburakari bwinshi, yakomoje ku munyamakuru Kazungu Claver wa Radio 10, avuga ko ikintu cyababaje uyu munyamakuru cyatumye ashwana na we ari uko yirukanye abakinnyi uyu munyamakuru yazanye muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Yagize ati “imiryango kuri Kazungu muri APR FC irafunze, nta mukinnyi, nta mutoza icyamurakaje ni abakinnye be nirukanye muri APR FC, murebe aho bari mubwire umusaruro barimo gutanga.”

Kazungu Claver wahoze ari umuvugizi w’ikipe ya APR FC, ashinjwa n’uyu mutoza kuba akunda kumusebya kuri radio avuga ko atazi gutoza, ikipe yasubiye inyuma n’ibindi.

Gusa iki gikorwa cyakozwe na Adil ntabwo cyishimiwe n’itangazamakuru muri rusange kuko batumva uburyo ikibazo afitanye n’ibitangazamakuru bibiri byamubuza kuvugisha ibindi bitangazamakuru, bikagwa mutego w’ibibazo afitanye n’abandi

 

ISIMBI.RW - Umutoza Adil Mohammed yaba yamaze kongera amazerano muri APR FC

Kazungu Claver avuga ko umushara umutoza Adil ahabwa atawukwiye -  Ikinyamakuru Intego

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *