Burera:Mu murenge wa Rugengabali ,ku kigo nderabuzima cya Mucaca, hateraniye inama y’inzego zitandukanye zigize umurenge harebwa uko harandurwa imirire mibi muri uyu murenge.

Ku kigo nderabuzima cya Mucaca,mu murenge wa Rugengabali,Akarere ka Burera, kuri uyu wa kabiri tariki 22 Gashyantare 2022 habereye inama y’inzego zitandukanye yigaga uburyo burambye bwo gukemura ikibazo k’imirire mibi igaragara mu bana bo muri uyu murenge.

Iyi nama yari iyobowe n’umunyamabanga nshigwabikorwa w’umurenge wa Rugengabali Habumuremyi Jean Claude, yitabiriwe n’abakozi b’umurenge batandukanye ndetse na njyanama y’umurenge wa Rugengabali ,Urwego rwa Gisirikare,urwego rwa  Police,urwego rwa Dasso, abanyamabanga nshigwabikorwa bagize utugari twose turi mu murenge,urwego rw’abajyanama bubuzima,abayobozi b’imidugudu yose yuyu murenge,abayobozi b’amashuri abarizwa muri uyu murenge,urwego rwa mine Gifurwe ibarizwa muri uyu murenge,Urwego rwa Sacco,abayobozi b’amadini yose abarizwa muri uyu murenge ndetse n’abakozi b’ikigo nderabuzima cya Mucaca,barimo umuyobozi w’ikigo nderabuzima,Data Manager,ushinzwe ibikorwa by’abajyanama bubuzima n’umukozi ufite mu nshinagano  kwita no gukurikirana imirire mu murenge by’umwihariko ku kigo nderabuzima cya Mucaca.

Umunyamabanga nshigwabikorwa w’umurenge wa Rugengabali yatangije inama ashimira abitabiriye iyi nama cyane ko ubwitabire bwari buhagije aho iy’inama yitabiriwe nabatumirwa 120 bizi nzego zitandukanye,ababwira ingingo nyamukuru yiyi nama, aho yagaragaje ko ikibazo k’imirire mibi kiri muri uyu murenge kigomba gushakirwa igisubizo mu maguru mashya kubufatanye bw’inzego zitandukanye.

Habumuremyi Jean Claude yagaragaje imibare yabana bagaragara muri uyu murenge aho hari bana 21 abana 2 muribo bari mu ibara ry’umutuku abandi bana 19 bakaba bari mu ibara ry’umuhondo bishatse kuvuga imirire mibi yoroheje.

Yakomeje avuga ko hagendewe ku muhigo w’Akarere ka Burera uyu murenge ubarizwamo ndetse n’umuhigo w’igihugu muri rusange,hakwiye kurandurwa ikibazo k’igwingira n’imirire mibi muri uyu murenge mu gihe gito gishoboka.

Nyuma yuko umunyamabanga nshigwabikorwa atanze umurongo wiyi nama, ushinzwe imirire ku kigo nderabuzima cya Mucaca Rukerabigwi David, yafashe ijambo asonanurira kubitabiriye inama ibirebana n’imirire aho yasobonuye byimbitse uko umwana wagize imirire mibi agaragara hagendewe ku bipimo,ndetse anababwira igikwiye gukorwa kugirango hirindwe iki kibazo cy’imirire mibi.

David yakomeje ageza kubitabiriye inama imyanzuro yafashwe n’urwego rw’akarere,  kugira ngo abana bose bagaragara mu murenge bavanwe ku rwego bariho rw’imirire mibi, bajye mu cyiciro k’imirire myiza,imwe mu myanzuro yafatiwemo harimo:

Gukusanye inkunga  y’amafaranga cyangwa  se ibiribwa byo kwita kubana bari mu kibazo cy’imirire mibi ubundi bikabikwa n’umurenge.

Gushyiraho igikoni ku kigo nderabuzima higishwa buri munsi uburyo bwo guteka indyo yuzuye no kugaburira abana bari mu kibazo cy’imirire mibi.

Kwitabira kw’abagenerwabikorwa ijana ku ijana 100% buri munsi kugirango abana bitabweho by’umwihariko no kugirango gahunda yo kurandura imirire mibi yihutishwe.

Nyuma yuko ushinzwe imirire asobanuye ibijyanye n’imirire ndetse akabagezaho n’ingamba zuko hifuzwa ko ikibazo cya cyemuka ,yagiranye ikiganiro n’abitabiriye inama batandukanye ababaza ibibazo bitandukanye mu rwego rwo kumva ko isomo ryabacengeye,nuko hakurikiraho umwanya wo kungurana ibitekerezo no kunganira izi ngingo zashyizweho zo kugirango harandurwe imirire mibi,aho abatandukanye baba abayobozi b’amatorero bagaragaje uruhare rukomeye rwo kwita kuri iyi gahunda.

Muri iyi nama kandi hakusanyijwe amafaranga yahise atangirwaho angana n’ibihumbi mirongo ine (40000frws) mu rwego rwo gushyigikira iyi gahunda ndese inzego zitandukanye ziyemeza uko zigiye gukusanya inkunga yo gushyigikira iki gikorwa.

Abayobozi b’amatorero biyemeje ko bagiye gushyiraho ituro mu nsengero bayoboye ryo kwita no kuzahura imirire mibi igaragara mu murenge wa Rugengabali.

Umurenge wa Rugengabali kandi by’umwihariko hashyizweho ababyeyi bashinzwe gukurikirana aba bana bari mu kibazo k’imirire mibi, aho buri mu byeyi azajya akurikirana umwana yahawe ko yitaweho uko bikwiye kandi nawe akagira uruhare mu gukura umwana mu  mirire mibi.

Inzego zose uko zari zateranye, zagaragaje uko zigiye kugira iki kibazo icyazo,aho nk’urwego rwa Mine Gifurwe rwiyemeje ko abafite imbaraga muri aba babyeyi baba bana, bazahabwa akazi mu rwgo rwo gufasha iyi miryango kugira icyo yinjiza cyabafasha kurushaho kwita kuri aba bana  cyane ko bari no kubaka ECD y’ikitegererezo abana babakozi bahakora bazajya bigamo ndetse bakanitabwaho mu rwego rw’imirire.

Inzego za  gisirikare niza Police nazo zerekanye ko ziteguye gufatanya n’abaturage muri rusange,muguhashya ikibazo cy’imirire mibi.

Inama yasojwe hafatwa imyanzuro itandukanye ,aho harimo n’umwanzuro wo kwita ku isuku ,kuko utakwita ku mirire myiza itagira isuku,aho hemejwe ko hagiye kurebwa ubwiherero ku miryango ifite abana bari mu mirire mibi,aho itari ikubakwa kubufatanye bw’inzego zibanze kandi hanemezwa ko buri muturage wese agomba kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa.

Ikindi nuko iyi miryango ukwiye kugira akarima k’igikoni ndetse naburi muturage wese, kandi ibi bigakorwa hagenzurwa ko bishyirwa mu bikorwa.

Hanafashwe umwanzura kandi ko hagiye gupimwa abana bose imikurire yabo,iki gikorwa kigakorwa n’abajyanama b’ubuzima nkuko bisanzwe biri mu inshingano zabo mu rwego rwo kureba niba nt’abandi bana baba bari mu kibazo k’imirire mibi kugira ngo nabo babashe kwitabwaho, mu gihe bagaragaye,iki gikorwa kikazagirwamo  uruhare n’abakuru b’imidugudu ,aho bifuje ko bajya bahabwa amakuru ku gihe y’abana bari mu kibazo k’imirire mibi kugirango bagire icyo babikoraho.Raporo ikaba izakorwa igashyikirizwa ikigo nderabuzima mu rwego rwo gusesengura no kwemeza ibyavuye muri iyi raporo.

Ikindi cyakozwe nuko muri iyi nama hatowe komite izakurikirana ibikorwa byo kwita kuri aba baba ndetse no gukurikirana inkunga itangwa mu rwego rwo kwihutisha iyi gahunda.Iyi komite ikaba igizwe n’abantu 9 mu nzego zitandukanye.

Umunyamabanga nshigwabikorwa w’umurenge wa Rugengabali, yasoje inama ashimira abiyitabiriye anashimira ibitekerezo byiza byatenzwe na buri umwe mu rwego rwo kwita ku buzima bw’abana n’ababyeyi muri rusange,abasaba ko ibyavuzwe n’imyanzuro yafashwe itaba amasigaracyicaro ahubwo ikwiye gushyirwa mu bikorwa kandi buri wese akabigira ibye.

Perezida wa njyanama y’Umurenge wa Rugengabali ubwo yatangaga ubuyjanama

Muri iyi nama hakusanyijwe ibihumbi mirongo ine byo gufasha muri iyi gahunda

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *