Rayon Sports na APR FC ibiciro byo kwinjira ku kibuga kureba umukino byamenyekanye

Uzaba ari umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2021-22, uzakinwa tariki ya 26 Gashyantare 2022.

Bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, Stade Regional izakira uyu mukino izakira 50% nk’uko amabwiriza abivuga, bivuze ko ari abantu ibihumbi 4 bazajya muri Stade.

Rayon Sports ikaba yamaze kwemeza ibiciro by’uyu mukino aho uzaba ari wo mukino uhenze kuko mu myanya y’icyuhabiro (VVIP na VIP) ari 20000frw n’10000frw ni mu gihe ahasigaye ari 5000frw.

Kuvuga ko ari wo mukino uzaba uhenze ni uko ubusanzwe itike ya make cyane nko ku mikino ya Rayon Sports yakiriye itarengaga ibihumbi 3, ariko ubu ikaba yageze ku bihumbi 5.

Umukino ubanza APR FC niyo yawutsinze ibitego 2-1. Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Djabel Manishimwe na Ruboneka Jean Bosco ni mu gihe icya Rayon Sports cyatsinzwe na Onana Willy

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *