Uburusiya bwatangije ibitero kuri Ukraine

Vladimir Putin Prezida w’u Burusiya kuri uyu wa Kane tariki 24 Gashyantare 2022 yatangaje ko yatangije ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine, mbere y’amasaha make ngo muri iki gihugu humvikane urusaku rw’amasasu.

Perezida Putin yatangije ibi bitero nyuma y’ibyumweru u Burusiya buri mu biganiro n’ibihugu byiganjemo ibyo mu Burengerazuba bw’Isi byabusabaga kureka gutera Ukraine, bitihi se bugafatirwa ibihano.

Ku mupaka w’Uburusiya harai hamaze iminsi harashyizwe abasirikare bagera ku bihumbi 200.

Mu itanagazo Perezida Putin yacishije kuri kuri Televiziyo y’Igihugu, yavuze ko yafashe “icyemezo cyo gutangiza ibikorwa bya gisirikare” muriUkraine.

Nyuma yuko hafashwe iki  cyemezo humvikanye uguturika i Kyiv mu murwa mukuru wa Ukraine no mu yindi mijyi ya kiriya gihugu nk’uko AFP yabitangaje.Putin yategetse abasirikare ba Ukraine kurambika hasi intwaro, yungamo ko yafashe kiriya cyemezo kubera ko Leta ya Ukraine yarimo itegura’Jenoside’ mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Kugeza ubu ntiharamenyekana uburemere ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine bifite, gusa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, yavuze koibintu bimeze nabi.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dmytro Kuleba yagize ati: “Putin yatangije ibitero byeruye kuri Ukraine. Imijyi yuje amahoro ya Ukraine iri guterwamo ibisasu. Iyi ni intambara y’umujinya. Ukraine izirwanaho kandi izatsinda. Isi ikwiriye kandi ifite ubushobozi bwo guhagarika Putin. Igihe cyo kugira icyakorwa ni iki.”

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu itangazo ryuje uburakari yasohoye, yavuze ko “u Burusiya buzahura n’ingarukazikomeye” kubera icyo yise ’ibitero bidafite ishingiro kuri Ukraine’.

Perezida wa leta zunze ubumwe z’amarika Biden, yavuze ko intambara ya Putin kuri Ukraine ishobora kuzatera ’itakara ry’ubuzima rikomeye ndetse n’iteseka ry’ikiremwamuntu.Yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abashyigikiye bagomba gusubiza vuba ku bikorwa bya Putin kandi u Burusiya bukaba bugombakuryozwa intambara bwatangije.

Antonio Guterres umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, yifashishije Twitter we yatakambiye Putin amusaba kuvana ingabo ze muri Ukraine.

Vladimir Putin yatangije ibitero kuri Ukraine nyuma y’uko mugenzi we, Volodymyr Zelensky ku wa Gatatu yari yasabye Abarusiya kudashyigikira iriya ntambara ikomeye yariho itutumba i Burayi.Zelensky yavuze ko Abarusiya bariho babwirwa amakuru y’ibinyoma kuri Ukraine.Yavuze kandi ko we ubwe yagerageje guhamagara Putin ntagire igisubizo yamuha, ahubwo agahitamo kwicecekera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *