Umufaransa Alexandre Geniez ukinira ikipe ya Total Direct Energies ni we wegukanye agace kahereye i Muhanga berekeza i Musanze, akoresheje amasaha 3h12’14″.
Ni agace mbere byari byatangajwe ko abasiganwa bazahagurukira i Muhanga bakanyura mu Ngororero na Mukamira berekeza i Musanze, gusa kubera kwangirika k’umuhanda wa Ngororero si ko byagenze.
Abasiganwa 79 bahagurukiye i Muhanga bagaruka i Kigali, bakatira ku Gitikinyoni bazamuka Shyorongi, berekeza mu Karere ka Musanze, aho basoreje imbere y’isoko.
Mu muhanda Muhanga-Kamonyi, abakinnyi bagendaga bagerageza kuva mu gikundi ariko abandi bakabagarura, gusa Nsengimana Jean Bosco yaje kuva mu bandi agenda wenyine ndetse anegukana amanota ya mbere yo kuzamuka, baza kongera kumushyikira ku kilometero cya 30.
Nyuma ya kilometero 6 gusa yaje kongera aratoroka yongera no kwegukana amanota yo kuzamuka umusozi wa kabiri, nyuma ya kilometero eshatu igikundi cyongera kumushyikira, ariko nanone aza kongera gutwara amanota yo kuzamuka umusozi wa gatatu.
Bageze za Rusine, haje kwirema irindi tsinda ry’abayoboye isiganwa ryari rigizwe n’abakinnyi icyenda ari bo Madrazo, Laurance, Main, Mulueberhane, Hayter, O.Goldstein, M.Mugisha, Manizabayo na Restrepo Valencia