Vladmir Putin:Ngabo za Ukraine muhirike Ingoma y’igitutu Mufate ubutegetsi mu biganza byanyu ni bwo bizoroha kugira ibyo twemeranywaho.”

Vladmir Putin Perezida w’u Burusiya yasabye ingabo za Ukraine kubanza zigafata ubutegetsi mbere y’uko yemera ibiganiro bihuza impande zombi kuko abona ari bwo byatanga umusaruro.

Kuwa Gatanu  tariki 25 Gashyantare 2022 umukuru w’igihugu yagarutse kuri aya magambo aho yasabye  ingabo za Ukraine zikomeje kotswa igitutu n’ibitero simusiga byagabwe n’ingabo z’Abarusiya ko za kwigobotora ingoma y’igitugu.

Yagize ati: ”Ndinginga abasirikare ba Ukraine kwigobotora ingoma y’igitugu ikoresha abana, abagore n’abakecuru nk’ingabo iyikingira. Mufate ubutegetsi mu biganza byanyu ni bwo bizoroha kugira ibyo twemeranywaho.”

Sergei Lavrov Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya , na we yavuze  ko biteguye kuba bagirana ibiganiro na Leta ya Ukraine mu gihe ingabo zayo zirambitse intwaro hasi. Yavuze kandi ko Moscow itigeze ishaka Ukraine ko yayoborwa na ba gashakabubake cyangwa ubutegetsi bw’igitugu.

Ku wa Kane, u Burusiya bwagabye ibitero byayo bya mbere by’indege, ibyo ku butaka n’ibyo mu nyanja nyuma y’ijambo rya Perezida Vladmir Putin. Ni cyo gitero kiruta ibindi byagabwe ku gihugu cy’u Burayi kuva intambara ya kabiri y’Isi yarangira.

Ku wa Gatanu, u Burusiya bwazindutse bukomeza kumisha ibisasu mu mijyi itandukanye ya Ukraine, by’umwihariko mu Murwa Mukuru w’icyo Gihugu, Kyiv.Ingabo n’ubuyobozi bwa Ukraine batangaje ko biteguye igitero cy’u Burusiya kigamije gukuraho Leta iriho.

Mu wa Kyiv humvikanye Misire zirekurwa n’indege zumvikanye mu birere by’uyu Mujyi utuwe n’abasaga miliyoni 3, aho bamwe mu baturage bagiye bajya kwihisha muri sitasiyo za gari yamoshi n’ahandi bakeka ko habarinda guhura n’ibisasu b’Abarusiya.

Muri ibi bitero hahabuwe indenge 1 y’abarusiya nkunko Abayobozi ba Ukraine batangaje aya amakuru iyo ndenge ikaba yagwiriye inzu mu masaha y’ijoro ifatwa n’inkongi ikomerekeramo abantu 8.

Volodymyr Zelenskyy Perezida wa Ukraine yasabye Isi yose kutarebera ibirimo kuba kuko gufata ibihano bya politiki n’ubucuruzi bidahagije. Inama Nkuru y’Umujyi wa Kyiv yatangaje ko abantu badakwiye kuva mu ngo zabo kugira ngo badahura n’ingaruka z’ibikorwa by’ubushotoranyi bw’u Burusiya.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), Canada n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) byamaze gutangaza ibihano byafatiye u Burusiya mu rwego rw’ubukungu na dipolomasi ariko bisa nk’aho ntacyo bibwiye u Burusiya bwiyemeje gutuza ari uko hahiritswe ubuyobozi bw’icyo Gihugu.

Ibitero by’u Burusiya byarakaje abantu benshi  mu bihugu bitabdukanye ku Isi bayoboka imihanda bamagana icyo gikorwa bita ubunyamaswa. Abigaragambije bakomeje gukoresha itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga mu kwamagana icyemezo cy’u Burusiya cyo gutera Ukraine.

Abenshi bavuga ko bidakwiye kuba mu Kinyejana cya 21 hakiri Abakuru b’Ibihugu bashyira imbere intambara. Bamwe barimo baravuga ko bidakwiye kuba Isi yarebera Putin atera Igihugu cy’amahanga kuko bishobora kuzaba no ku bindi bihugu bitari Ukraine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *