Rayon Sports na APR FC: Abakinnyi 11 bashobora kubanzamo

Rayon Sports irakira uyu mukino ifite ikibazo cy’imvune cya Onana ushidikanywaho ko ashobora kudakina uyu mukino, ni mu gihe APR FC nta kibazo na kimwe ifite.

Abakinnyi 10  bari muri aya makipe barayakiniye yose. Nizigimana Karim Mackenzie, Iranzi Jean Claude, Sekamana Maxime, Mitima Isaac, Ishimwe Kevin, Bukuru Christophe na Mushimiyimana Mohammed ubu bakinira Rayon Sports ariko bahoze muri APR FC.

Manishimwe Djabel, Bizimana Yannick na Mugisha Gilbert ni abakinnyi ba APR FC bahoze bakinira Rayon Sports.

Uretse impinduka zishobora gukorwa n’abatoza kubera imikinire bahisemo gukina, ubundi aya makipe ashobora kwifashisha abakinnyi 11 amaze iminsi akoresha.

Abashobora kubanzamo ku mpande zombi

Rayon Sports: Hakizimana Adolphe, Nizigimana Karim Makeckenzie, Iranzi Jean Claude, Niyigena Clement, Ndizeye Samuel, Kwizera Pierrot, Ishimwe Kevin, Nishimwe Blaise, Manace Mutatu Mbedi, Mael Dinjeke na Musa Esenu

 

APR FC: Ishimwe Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Nsabimana Aimable, Mugisha Bonheur, Ruboneka Bosco, Mugisha Gilbert, Byiringiro Lague, manishimwe Djabel na Bizimana Yannick

Ibiciro mu  myanya y’icyuhabiro (VVIP na VIP) ari 20000frw n’10000frw ni mu gihe ahasigaye ari 5000frw.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *