KNC yasabye umusifuzi Balthazar imbabazi

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] yavuze ko yasabye imbabazi umusifuzi Ahishakiye Balthazar nyuma yo kumusagararira.

Ibi KNC yabitangaje ku munsi w’ejo hashize nyuma y’umukino w’umunsi wa 19 Gasogi United yatsinzemo Bugesera FC 1-0.

Yagizati “Nko ku kibazo cya Balthazar rwose nagisubiraho, byari amarangamutima ariko na we akwiye gusubira ku murongo ntabe impamvu yo guhora abantu bateza impagarara (…) ariko niba abantu bavuga ngo runaka yarampemukiye, nabo barebe bareke kuba ihuriro ry’ibibazo igihe cyose”

Ibi byabaye tariki ya 29 Ukuboza 2021 ku mukino bari bahuyemo na Police FC ikabatsinda 3-2, KNC yaje kugaragaza kutishimira ibyavuye mu mukino ajya gushwana n’uyu musifuzi ndetse yaje kubihanirwa aho yahagaritswe imikino ine (4) mu mupira w’amaguru isubitsweho ibiri (2) n’ihazabu y’ibihumbi mirongo itanu (50.000 FRW)

KNC na we yashyiriyeho Amavubi intego y'amafaranga > Rwanda Magazine

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *