Nshimyumuremyi Félix Umuyobozi wa “Rwanda Housing Authority” yafunzwe azira ruswa ya miliyoni 200 Frw

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire, Rwanda Housing Authority, Nshimyumuremyi Félix, akurikiranyweho icyaha cya ruswa aho bivugwa ko yayakaga abashoramari kugira ngo abahe serivisi bemerewe n’amategeko ijyanye n’imyubakire

Nshimyumuremyi wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Housing Authority mu Ukuboza 2020; yafunzwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25 Gashyantare 2022. Uyu mugabo n’undi witwa Mugisha Alexis Emile bafatiwe mu Mujyi wa Kigali.

Amakuru avuga ko bombi bakurikiranyweho kwakira 15.000$ (asaga miliyoni 15 Frw) mu madolari 200.000$ (asaga miliyoni 200 Frw) bari basabye umushoramari. Ayo mafaranga bari basabye angana na 3% mu isoko abo bashoramari bari bafite kuko ryose rifite agaciro ka miliyari 8 Frw.

Uko ari babiri bakurikiranywe bafunzwe. Umwe ari kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura undi ari ku ya Kicukiro.

Ifungwa ryabo rije rikurikira iry’abandi bayobozi batatu bafatanywe ruswa mu gihe kigera ku byumweru bitatu gusa, barimo Karake Afrique ukora mu Rukiko rw’Ikirenga; Nsengimana Silas uyobora Urukiko rw’Ibanze rwa Kibeho na Turikumwenimana Applollinaire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rubavu.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko abantu bakwiriye kugendera kure inzira zose ziganisha ku cyaha cya ruswa.

Ati “Igihe cyose bagize umutima wo kwishora mu byaha nk’ibi bya ruswa, bajye bibuka ko ijisho ry’ubutabera riba ribareba kandi ko iki cyaha kitajya gisaza. Gutekereza ko wagikora ntikimenyekane biri kure.”

Yakomeje yibutsa ko umuntu watanze cyangwa wakiriye indonke, mu rwego rwo gufasha ubutabera kubona ibimenyetso ku cyaha cya ruswa adafatwa nk’uwakoze icyaha iyo yabimenyesheje inzego z’ubutabera mbere y’uko icyo cyaha gikorwa.

Ati “Nta buryozwacyaha bubaho ku muntu watanze cyangwa wakiriye indonke, ubimenyesha inzego z’ubutabera mbere y’uko ikurikiranwa ry’icyaha ritangira, agatanga amakuru cyangwa akagaragaza ibimenyetso.”

Nshimiyimana watawe muri yombi yemejwe nk’Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority ku wa 23 Ukuboza 2020 mu gihe Inama y’Abaminisitiri yari yamuhaye uwo mwanya ku wa 15 Ukuboza 2020. Yatangiye imirimo ye ku wa 29 Ukuboza 2020.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *