Leta y’u Burusiya bwihanangirije Suède na Finland byifuza kwinjira muri NATO

U Burusiya yatangaje ko ibihugu bya Finland na Suède bidakwiye guhirahira byinjira mu Muryango w’Igisirikare cy’Ibihugu biri mu Majyaruguru y’Inyanja ya Atlantique (NATO), kuko nibiramuka bikinishije ibyo bikorwa, bizahura n’ingaruka zikomeye mu rwego rwa politiki n’igisirikare.

Ibi bihugu byombi ntabwo ari ibinyamuryango bya NATO, uretse ko byagaragaje ubushake bwo kwinjiramo. Nka Finland ihuza umupaka n’u Burusiya mu gihe Suède ari igihugu kiri ahantu hashobora kuba hakoroshya ibitero byagabwa ku Burusiya, nubwo bidahuje umupaka w’ubutaka.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, Maria Zekharova, yatangaje ko ibyo bihugu bidakwiriye kurengera umutekano wabyo binyuze mu kwangiza umutekano w’ibindi bihugu, kuko avuga ko byinjiye muri NATO, byaba biri kubangamira umutekano w’u Burusiya.

Yagize ati “Finland na Suède ntabwo bikwiriye gushingira umutekano wabyo ku kwangiza umutekano w’ibindi bihugu. Kwinjira kwabo muri NATO bizagira ingaruka ingaruka ziremereye kandi bikumirwe binyuze mu buryo bwa gisirikare na politiki.”

Mu myaka yashize, Finland na Suède byakunze kutagaragaza ubushake bwo kwinjira muri NATO cyangwa kuba ibihugu bishingiye cyane ku Burusiya, bikavuga ko bifite intego yo kutabogamira ku ruhande urwo ari rwo rwose mu bihe by’intambara.

Zekharova yavuze ko ibyo bihugu bikwiriye gukomereza muri uwo murongo bikirinda amakimbirane atari ngombwa. Hagati aho, Serbia yatangaje ko itazafatira ibihano u Burusiya kuko bitari mu nyungu zayo, nubwo yatangaje ko idashyigikiye icyemezo cyafashwe n’icyo gihugu cyo gutera Ukraine.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *