Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yanze ubufasha yahawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yanze ubufasha yahawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamusabye guhungira i Washington zimukuye mu gihugu cye cyugarijwe n’ibitero by’u Burusiya.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Amerika byavuze ko Zelensky yijejwe ko ashobora gufashwa kuva mu gihugu akerekeza muri Amerika.

Zelensky yanze ubwo bufasha avuga ko adakeneye guhunga ahubwo akeneye intwaro zo kwivuna umwanzi. Ati “Urugamba ruri hano. Nkeneye intwaro aho kuba lifuti.”

Inzego z’ubutasi muri Amerika nizo zatanze amakuru y’uko Perezida wa Ukraine yanze ubuhungiro yemerewe na Amerika.

The Washington Post yatangaje ko ifite amakuru yahawe n’abayobozi ba Ukraine n’abo muri Amerika bavuze ko Zelensky yanze ubufasha bwa Amerika bwo guhungishwa.

Zelensky wahoze ari umukinnyi wa comedie mbere y’uko aba Perezida, yari aherutse gutangaza ko u Burusiya nibumutera, atazasubira inyuma. Ati “Nimudutera, muzabona amasura yacu aho kubona imigongo yacu.”

President Zelensky refuses to leave Ukraine, asks for ammunition instead of  'a ride' | Marca

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *