Mugisha Moise ukinira ProTouch yo muri Afurika y’Epfo, ni we wegukanye agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2022, aba umunyarwanda wa mbere wegukanye agace kuva 2019 yajya ku rwego rwa 2.1, ni mu gihe isiganwa ryatwawe na Tesfazion Natnael umunya-Eritrea wa Drone Hopper.
Kari agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2022 kanyinywe uyu munsi ku cyumweru tariki 27 Gashyantare 2022 aho bavaga , Kigali (Canal Olympia)- Kigali (Canal Olympia) ku ntera ya kilometero 73,5.
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, ni we watangije ku mugaragaro isiganwa ry’uyu munsi wa nyuma wa Tour du Rwanda 2022.
Munyangaju Aurore Mimosa Minisiitiri wa Siporo,Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, Shema Maboko Didier, Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence na Murenzi Abdallah uyobora Ishyirahamwe ry’umukino w’Amagare mu Rwanda nabo bari bitabiriye iri sozwa rya Tour du Rwanda 2022.
Ni umuhigo Mugisha Moise yatangiranye aho yari yahize kwegukana agace byibuze kamwe muri Tour du Rwanda 2022, yatangiranye imbaraga kuko mu bilometero 20 bya mbere yari mu itsinda ryasize igikundi umunota n’amasegonda 6. Impuzandengo y’umuvuduko mu isaha ya mbere y’isiganwa yari 35,9 km/h.
Umufaransa Sandy Dujardin niwe wari wihariwe amanota yo kuzamuka ahaterera,ariko uyu munsi wahiriye Mugisha Moise wa ProTouch.
Mugisha Moise ku kilometero cya 48, yacitse itsinda bari kumwe bayoboranye isiganwa ariko akomeza kuribwa isataburenge na Dujardin, Geniez na Aparicio, yakomeje kubasiga ndetse abatanga ku musozi wa Rebero ahatangiwe amanota yo ku musozi wa 5 ku kilometero cya 51,6.
Mugisha Moise ku kilometero cya 54, yaje gufatwa na Sandy Dujardin ni mu gihe na Alexandre Geniez yaje kubafata ku kilometero cya 65, yaje no kubasiga bagera mu bilometero 3 bya nyuma yabasize amasegonda 49, igikundi cyo cyari cyasizwe iminota irenga 3.
Mu birometero bya nyuma niho Mugisha Moise yakoreye ibitangaza aza kwegukana aka gace aho yanganyije ibihe na Alexandre Geniez na Sandy Dujardin bose ba Total Energies yo mu Bufaransa, bakoresheje amasaha abiri, iminota 8 n’amasegonda 16.
Tesfazion Natnael Umunya-Ethiopia, ni we waje kwegukana Tour du Rwanda 2022, yakoresheje amasaha 23, iminota 25 n’amasegonda 34, umunyarwanda waje hafi ni Manizabayo Eric wasoreje ku mwanya wa 9 ku rutonde rusange arushwa n’uwa mbere iminota 2 n’amasegonda 49
Perezida wa Repuburika Paul Kagame yitabiriye umunsi wa nyuma wa Tour du Rwanda
Mugisha Moise ni we wegukanye agace ka nyuma ka Tour du Rwanda
Ahasorejwe ibirori bya Tour du Rwanda ni uku byari byifashe