Perezida Kagame yakebuye abayobozi bivuga ibigwi

Perezida Paul Kagame yavuze ko umuyobozi mwiza mu nzego zitandukanye adakwiye kwivuga ibigwi, ahubwo akwiye kurangwa n’ibikorwa bibera abandi urugero ndetse akaba aribo bamuvugwa ibigwi kuko hari icyo yabafashije kugeraho.

 

Ingingo ijyanye n’imiyoborere n’imyitwarire y’umuyobozi ukwiriye ni imwe mu zagarutsweho na Perezida Kagame mu ijambo yavugiye mu masengesho yo gusengera igihugu yabaye kuri iki Cyumweru tariki 27 Gashyantare 2022.

Aya masengesho azwi nka ‘National Prayer Breakfast’ yitabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Béata Habyarimana.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango wabaga ku nshuro ya 28, Perezida Kagame yavuze ko mu mikorere y’Imana hari byinshi ihereza abantu ariko bo bakaba bakwinanirwa. Yakomeje agira ati “Ntabwo Imana yo inaniza abantu irabaha bakinanirwa, nk’u Rwanda rero ntabwo dukwiriye kwinanirwa.”

Yavuze ko mu byo Imana iha abantu harimo n’ubuyobozi ariko abantu bakwiriye kumenya uko babukoresha. Yagaragaje ko umuyobozi mwiza ari ubera abandi urugero kandi ntahugire mu kwivuga ibigwi.

Ati “Ntabwo wayobora neza udatanga urugero, kuyobora no mu bindi byose byavuzwe (Mu nzego zitandukanye) habamo gutanga urugero, abantu bakabona ibyo ukora ntibumve gusa ibyo uvuga kuko nawe ntabwo uba ukwiye kuvuga udashingira ibikorwa byawe ku byiza uvuga cyangwa se ubwira abantu bikwiye, kujyana igihe cyose.”

Yakomeje agaragaza ko bimwe mu biranga umuyobozi mwiza harimo no kwicisha bugufi. Ati “Niyo mpamvu abayobozi ikintu bita kwicisha bugufi ni ikintu cyangombwa ku mpamvu nyinshi, kubera ko uba uzi ngo ugomba gutanga urugero abantu bareberaho, iyo wivuga, iyo wiyumva, iyo wumva ndetse ukanavuga ibigwi byawe iteka ntabwo aribyo.”

“Burya ibigwi byawe bivugwa n’abandi ntabwo ari wowe ubyivuga. Ibigwi bituruka kucyo abantu bakubonyeho cyabagiriye akamaro icyo bakurikije bahereye kuri wowe bakagikora kikabateza imbere. Kikabahindurira ubuzima, rero icyo iyo kibuze haba hari byinshi byatakaye.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu biro, mu kazi, umuyobozi agomba guhora yumva ko atari mu kazi ke ku giti cye ahubwo akarimo nk’uhagarariye abandi bamushyize muri uwo mwanya.

Perezida Kagame yavuze ko hari ikibazo kinini, aho abayobozi bakora bibanziriza bireba gusa, ntibarebe ababatumye. Ibyo ngo ni cyo kinyuranyo cy’imiryango cyangwa ibihugu bitera imbere cyangwa se ibidatera imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *