Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yatangaje ko ibiganiro byateguwe guhuriza abayobozi b’u Burusiya n’aba Ukraine bizaba nta yandi mananiza abayeho. Ibyo biganiro byitezwe kubera ku mupaka wa Belarusi na Ukraine bibaye ibya mbere bigiye kuba nyuma y’igitero simusiga u Burusiya bwagabye ku mijyi itandukanye ya Ukraine mu minsi ine ishize.
Perezida Zelenskyy yatangaje ko ibyo biganiro ari umusaruro w’ibiganiro byakozwe ku murongo wa telefoni, itsinda ryoherejwe n’u Burusiya ndetse n’iryoherejwe na Ukraine bikaba bizahurira ku hafi y’umugezi wa Pripyat.
Umunyamakuru wa Al Jazeera yavuze ko hakiri urujijo ku bijyanye n’aho ibiganiro bihuza impande zombi bizabera kuko uruhande rwa Ukraine bemeza ko bizabera hafi y’umupaka wa Ukraine na Belarus mu gihe u Burusiya beo buvuga ko ibyo biganiro bigomba kuzabera mu majyepfp y’uburasirazuba bw’Umujyi wa Gomel muri Belarus.
Yagize ati: “Birasa nk’aho harimo urujijo rw’ahantu ha nyaho abayobozi bazahurira…”
Abasezenguzi mu bya Politiki bavuga ko ibyo biganiro byaba bitanga icyizere ko hari ikintu gishobora guhinduka mu minsi iri imbere mu bijyanye n’uru rugamba rumaze guhitana amagana y’abasivili n’abasirikare.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine Dmytro Kuleba, yavuze ko igihugu cye kitazigera kirekura n’intambwe imwe y’ubutaka bwacyo nyuma yo kuganira n’u Burusiya.
Kuleba yagize ati: “Turajyayo [mu biganiro] kugira ngo twumve icyo u Burusiya bushaka kuvuga, turagenda nta masezerano abanza ku bijyanye n’ibizava muri ibyo biganiro. Tugiyeyo kumva no kuvuga icyo dutekereza kuri iyi ntambara n’ibikorwa by’u Burusiya, ”
Yakomeje agira ati: “Hagati ya none n’igihe ibiganiro birangiye, [Perezida wa Belarus Alexander] Lukashenko yijeje Perezida Zelenskyy ko nta ngabo za Belarus zizakoreshwa mu kurwanya Ukraine.
Twizeye ko Lukashenko azakuma ku ijambo rye. Kandi kuva uryu munsi kugeza igihe ibyo biganiro bizabera, tuzakomeza kurinda igihugu cyacu tutizigama, tunesha ingabo z’u Burusiya nizigerageza gukomeza kugaba ibitero byazo ku Gihugu.”
Mbere Perezida Zelenskyy wa Ukraine yari yabanje kwikoma Belarus yifatanyije n’u Burusiya bugakoresha ubutaka bwayo nk’agace kagomba gutegurirwamo ibitero by’amaharakubiri, none kakaba kagiye kuba agace gaakorerwamo ibiganiro bihuza impande zombi.
Avuga mu rurimi rw’Ikirusiya, kuri iki Cyumweru Perezida Zelenskyy yatanze urutonde rw’imijyi irimo Warsaw, Bratislava, Istanbul, Budapest cyagwa uwa Baku yumvaga ishobora kwakirira ibyo biganiro.
Hagati aho ingabo za Ukraine ziracyakomeje guhangana n’iz’u Burusiya zagerageje kwinjira mu Mujyi wa Kharkiv kuri uyu munsi wa kane w’imirwano yahungabanyije Isi yos,e by’umwihariko umugabane w’u Burayi mu bijyanye n’uko umutekano wabwo wubatse.
Byatumye ibihugu bimwe na bimwe by’i Burayi bishya ubwoba, nk’u Budage bwahise bwongera ingengo y’imari bushyira mu bikorwa bya gisirikare.
Ibitero by’u Burusiya muri Ukraine birakomeje mu mpande eshatu zategetswe na Perezida Vladimir Putin, ari zo ibitero by’indege, iby’ingabo zirwanira mu mazi ndetse n’izirwanira ku butaka. Iyi ntambara ni yo ibaye iya mbere komeye cyane ibereye ku mugabane w’u Burayi kuva intambara ya kabiri y’Isi yaragira.
Ibitero u Burusiya bwita ko bidasanzwe, ntabwo birabasha gustimbura Leta ya Kyiv cyangwa gufata imijyi ikomeye y’icyo Gihugu, nubwo bimaze gutera ikibazo cy’ubuhunzi kiremereye cyane cyane.
Ingabo z’u Burusiya n’ibimodoka biziherekeje zinjiye mu Majyaruguru y’Umujyi wa Kharkiv, ariko mu mirwano hari hari kimwe muri ibyo bimodoka by’intambara cyatwitswe. Ingabo za Ukraine zabashije gusubiza inyuma icyo gitero ‘uko byatangajwe n’abayobozi bo muri uwo Mujyi utuwr n’abasaga miliyoni 1.4.