Abanyarwanda baba muri Ukraine batangaje ko ikibazo cy’umutekano mu mijyi itandukanye igize iki gihugu kiri kugenda kirushaho gukomera, ku buryo batorohewe no kubona uko bambuka ngo bajye gushaka ubuhungiro mu bindi bihugu.
Ku wa Kane tariki 24 Gashyantare 2022, nibwo u Burusiya bwafashe umwanzuro wo gutera Ukraine bari bamaze igihe kinini bashyamiranye kubera icyemezo yari yafashe cyo kujya mu Muryango wa NATO.
Kuva Perezida Putin yatangaza iki cyemezo ndetse agatangira kugishyira mu bikorwa, abaturage bo muri Ukraine batangiye kuva mu byabo, ndetse bamwe bahungira mu bihugu by’ibituranyi.
Ukraine ni igihugu gisanzwe gicumbikiye n’Abanyarwanda biganjemo abagiye ku mpamvu zo gukomeza amasomo yabo.
Bamwe muri aba Banyarwanda baganiriye na IGIHE dukesha iyi nkuru, bavuze ko ibintu bimeze nabi muri iki gihugu ku buryo bari kwirirwa mu nzu.
Ishimwe Kevine (amazina yahinduwe) wiga muri Kyiv Polytechnic Institute, yavuze ko abatuye mu Murwa Mukuru Kyiv batari gusohoka.
Ati “Turi kumva ibisasu hanze ariko ku manywa ntabwo bikabije cyane nka nijoro. Mu ijoro nibwo bakoresha indege bagatera ibisasu ahantu hatandukanye. Ku munsi wa mbere barashe ibibuga by’indege. Muri iri joro bateye igisasu ku nzu yegereye ahantu mba, ni mu mujyi umwe ariko mu turere dutandukanye.”
Yakomeje avuga ko kugeza ubu Abanyarwanda benshi nabo batangiye guhungira muri Pologne ariko yemeza ko kuri we bigoye kuko kuva i Kyiv ugera ku mupaka ari kure.
Ati “Urugero nk’aho mba gari ya moshi bazifunze ariko abaturiye umupaka bo bambutse bajya muri Pologne. Icyo twe dusabwa ni ugushaka uburyo twagera ku mupaka wa Ukraine na Pologne kandi kuwugeraho nabyo ntabwo byoroshye na gato bitewe n’aho umuntu aba.”
Yavuze ko kugeza ubu abaturage bose bafite ubwoba ku buryo badasohoka mu nzu.
Ati “Abanya-Ukraine nibo bafite ubwoba kuturusha cyane kuko binatangira kumera nabi Abanyafurika benshi twigumiye mu nzu.”
Kugeza ubu umubare w’Abanyarwanda bose bari muri Ukraine ntabwo uzwi gusa Ishimwe yavuze ko abo bahuriye mu itsinda rya Whatsapp biga muri iki gihugu ari 80.
Undi Munyarwanda yavuze ko amazina ye ajya hanze, yavuze ko kuri uyu wa Kane yabashije kwambuka ajya muri Pologne.
Ati “ubu ndi kuba muri hoteli ntegereje ko hari ubufasha bwa Leta y’u Rwanda butugeraho. Muri Ukraine nahavuye ibintu bimeze nabi ku buryo twari twihishe mu nzu kubera ibisasu, amahirwe nagize ni uko nari ntuye hafi n’umupaka.”
Amakuru ahari ni uko Leta y’u Rwanda iri gutegura uburyo Abanyarwanda bari muri Ukraine bacyurwa. Mu biri gutekerezwaho ni uburyo aba Banyarwanda bazakurwa muri Pologne kuko ariho hari umutekano. Gusa haracyari imbogamizi ku Banyarwanda bari mu bice bitegeranye n’umupaka wa Pologne kuko batari kubasha kubona uko bagerayo biturutse ku kuba ingendo zahagaze.
Ku wa Kane tariki 25 Gashyantare 2022, nibwo Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangije ibitero kuri Ukraine ndetse aburira ibindi bihugu byose ko ikigerageza kwitambika ibikorwa by’igihugu cye, kiza guhura “n’ingaruka kitigeze kibona na rimwe”.
Umunsi wa mbere, ibitero by’u Burusiya byibanze ku bigo bya gisirikare bya Ukraine. Ingabo z’iki gihugu zinjiye muri Ukraine zinyuze ku mipaka yo mu duce twa Chernihiv, Luhansk na Kharki.
Kugeza ubu Ingabo z’u Burusiya zamaze kwinjira mu Murwa Mukuru wa Ukraine, Kyiv. Amashusho yafashwe yerekana ibifaru by’Abarusiya byinjira mu Karere ka Obolon kari mutugize Kyiv.
Aya makuru kandi yemejwe na Minisiteri y’Umutekano muri Ukraine, aho yatangaje ko ubu Ingabo z’u Burusiya ziri mu Karere ka Obolon gaherereye muri kilometero icyenda uvuye ku Nteko Ishinga Amategeko ya Ukraine.
Minisiteri y’Ingabo yakomeje isaba abaturage gutekana no kutava mu ngo zabo. Kugeza ubu Leta y’u Burusiya yamaze gutangaza ko yiteguye ibiganiro. Gusa bwatangaje ko ibyo biganiro bigomba kwemerezwamo ko Ukraine imanitse intwaro ndetse ikareka burundu umugambi wo kwinjira mu muryango wa NATO.