Cyusa Ibrahim n’umukunzi we bari kubarizwa i Dubai aho uyu muhanzi yagiye gukorera ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’uyu mugore basanzwe bakundana.
Mu mpera z’icyumweru turangije, Cyusa yahagurutse i Kigali yerekeza i Dubai aho yahuriye n’umukunzi we wari ukubutse i Burayi.
Aba bombi bari bagiye kwizihiza isabukuru ya Jeanine Noach, umukunzi wa Cyusa banamaze kwerura inkuru y’urukundo rwabo.
Mu kabyiniro kamwe ko mu Mujyi wa Dubai, niho ibirori by’isabukuru ya Jeanine byabereye, mu mashusho yagiye hanze agaragaza uyu mugore ari kubyinira imbere y’ifoto ye yari yamanitswe ku gikuta.
Kuri iyi foto ubona ko yamanitswe na Cyusa, hari handitseho amagambo agira ati “Ndagukunda cyane mugore mwiza.”
Amakuru avuka ko muri ibi birori byarimo n’inshuti zabo, Cyusa yahaye uyu mugore impano y’indirimbo ‘Uwanjye’ yamukoreye, bikaba byitezwe ko izajya hanze mu minsi mike iri imbere.
Hamaze igihe havugwa inkuru z’urukundo rwa Cyusa na Jeanine Noach. Babanje kuyigira ibanga ndetse banakunda guhakana aya makuru, icyakora nyuma y’igihe gito baje kwemeza ko bakundana.