#MissRwanda2022: Abakobwa 20 batangiye umwiherero.(AMAFOTO)

Ni umwiherero wa tangiye kuri uyu wa mbere tariki 28 Gashyantare aho witabiriwe n’abakobwa 20 bahigitse abandi mubo bari bahatanye,ukaba uzamara ibyumweru bitatu. Umwiherero utangiye kuri uyu wa Mbere tariki 28 Gashyantare uzarangira tariki 20 Werurwe 2022
ubera kuri La Palisse Hotel i Nyamata

Kuri uyu wa mbere  mu Intare Conference Arena habereye ikiganiron’abanyamakuru cyitabiriwe n’abakobwa 20 batangiye umwiherero.

Aba bakobwa uko ari 20 bari baberewe mu makanzu ahuje ibara.Iki kiganiro kikaba cyanitabiriwe  n’ababyeyi babo.

Miss Nimwiza Meghan umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda, yashimye abakobwa 20 babashije kugera muri iki cyiciro. Avuga ko n’abandi 50 batsinzwe ‘bakoze uko bashoboye’.

Miss Nimwiza yavuze ko mu gihe abakobwa bagiye kumara mu mwiherero ‘bazigishwa ibintu binyuranye’ bifitanye isano ‘n’inshingano Nyampinga uzatwara ikamba agomba kuba afite.Yavuze ko abakobwa bazigishwa umuco, kwiga no kunononsora imishinga yabo, kuvugira mu ruhamen’ibindi bituma umukobwa avamo Nyampinga koko.

Yavuze kandi ko abakobwa bazasura ahantu hatandukanye mu rwego rwo kurushaho kwiyunguraubumenyi. Anavuga ko mu gihe cy’umwiherero, abakobwa bazahura n’amarushanwa anyuranye arimo nko kugaragaza impano n’ibindi.Avuga ko ibi ari byo bizagaragaza abakobwa 9 bazavamo Miss Rwanda 2022.

Umukobwa umwe muri aba bakobwa 10 zaboneka  biciye mu matora yo kuri internet no kuri SMS.Mu cyiciro cya Pre-Selection.

Abakobwa bose hamwe uko ari 70 bakoresheje Miliyoni 70 Frw mu matora. Bazahabwa 20% y’aya mafaranga bakoresheje, bivuze ko Miliyoni 14 Frw ariyo bazahabwa.

Nimwiza Megan yibukije aba bakobwa ko buriwe azaharanira kuba Miss,abibutsa ko nta muntu uzakugira Miss ahubwo buri wese ku giti cye azabiharanira,yanongeyeho ko iri rushanwa ari irishanwa ry’ubwiza ariko rishingiye k’ubwenge n’umuco,anababwira ko kuba uri muri Miss Rwanda ahukura ibitandukanye birenze kubona ikamba.

Ababyeyi babwiwe ko bemerewe kumenya amakuru y’abana babo umunsi ku munsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *