Ukraine:Imodoka nyinshi z’intambara z’u Burusiya zagaragaye zerekeje i Kyiv

Amashusho yafashwe na Satellite yerekanye imodoka nyinshi za gisirikare z’u Burusiya ziri kwerekeza mu Majyaruguru y’Umurwa Mukuru wa Ukraine, Kyiv, mu bilometero hafi 60 ngo umuntu agere muri uwo mujyi.

 

Ingabo za Ukraine ziri kurwana inkundura kugira ngo zibuze iz’u Burusiya kwinjira mu Mujyi wa Kyiv kuva ubwo Perezida Vladimir Putin yatangizaga urugamba kuri iki gihugu ku wa Kane ushize.

Kyiv hamwe n’indi mijyi ikomeye ya Ukraine imaze igihe iterwamo ibisasu, abantu babuze aho bikinga ndetse umunsi ku wundi ibintu birushaho gusa n’ibiba bibi kurusha uko byari byitezwe.

Izo modoka za gisirikare zerekeje muri uwo mujyi birasa n’aho zigiye gutanga isura nshya y’urugamba rushobora gusiga Kyiv ibaye isibaniro.

Satellite yabonye izo modoka bwa mbere ziri hafi y’Umupaka wa Ukraine na Belarus, yongera kuzibona zerekeje i Kyiv.

Ku rundi ruhande, bivugwa ko u Burusiya bwohereje abacanshuro i Kyiv kugira ngo bajye guhiga Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine bamwivugane.

Ni mu gihe kandi ibihugu by’u Burayi na Amerika byo bikomeje gutanga inkunga kuri Ukraine mu buryo bw’amafaranga n’intwaro kugira ngo icyo gihugu gikomeze kurwana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *