Umunyamakuru wa Fine fm Horaho Axel agiye gukora ubukwe

Horaho Axel , nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we, Masera Nicole ku wa 18 Werurwe 2021, bamaze gutangaza itariki y’ubukwe bwabo.

Ni ubukwe Horaho yavuze ko buzaba tariki 11 Kamena 2022, nk’uko n’impapuro z’ubutumire zahawe abazabwitabira zibigaragaza.

Horaho Axel ni umunyamakuru w’imikino kuri Fine FM, aho  mu kiganiro ’Urukiko rw’Ubujurire’.

Masera uherutse gusezerana imbere y’amategeko na Horaho, asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse hari n’amakuru avuga ko nyuma y’ubukwe n’uyu munyamakuru azahita asanga umufasha we.

Horaho n’umufasha we bagiye gukora ubukwe nyuma y’imyaka ibiri n’igice bakundana, mbere y’uko basezerana imbere y’amategeko aba bombi ntabwo bari baherukanye kuko baherukanaga cyera bakiri abana, aho bakuriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umunyamakuru Horaho Axel waherukaga kwambika impeta umukunzi we bahise  basezerana [AMAFOTO]

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *