Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko Vladimir Putin uherutse gutangiza intambara kuri Ukraine yibeshye kuko uko yatekerezaga ko intambara izaba imeze atari ko yabisanze kandi ko azirengera ingaruka zayo mu gihe kirekire.
Mu ijambo yagejeje ku bagize Kongere ya Amerika ryamaze isaha mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, ryibanze ku ntambara yo muri Ukraine. Biden yavuze Putin ko yateye umugongo inzira za dipolomasi zakoreshejwe.
Ati “Yibwiye ko Uburengerazuba bw’Isi na NATO ntacyo bizakora. Yibwiye ko ashobora kuducamo ibice. Putin yaribeshye, twari twiteguye.”
Biden yavuze ko Vladimir Putin ari we wateje intambara kuri Ukraine kandi ko azabyishyura ikiguzi kiremereye mu gihe kirekire nk’uko inkuru dukesha BBC ikomeza ibivuga.
Yavuze ko ubutegetsi bwa Putin bushyigikiwe n’abaherwe bafite imbaraga n’abategetsi bamunzwe na ruswa bibye miliyari z’Amadorari kandi ko azakorana n’inshuti za Amerika bagafatira amato, indege n’ibindi bintu by’agaciro by’abo bantu.
Biden yashimye ko igihugu cye n’inshuti zacyo byateye intambwe mu gushyigikira Ukraine mu minsi irindwi ishize muri iyi ntambara.
Amerika imaze guha Ukraine intwaro z’agaciro ka miliyoni 350 z’Amadolari, gutanga ubufasha bw’ubutabazi bw’agaciro ka miliyoni 54 z’Amadolari, kuvana banki z’u Burusiya mu kwishyurana kw’amabanki ku Isi (SWIFT), gufatanya n’ibindi bihugu gufatira no kwambura imitungo abategetsi b’u Burusiya no gufunga ikirere cya Amerika ku ndege zikoreshwa cyangwa z’Abarusiya.
Ingabo z’u Burusiya zikomeje gufata imijyi itandukanye ya Ukraine ari na ko zisatira Umurwa Mukuru Kyiv ahakomeje kuraswa ibisasu bikomeye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, abasirikare b’u Burusiya bamanukiye mu mitaka ku Mujyi wa Kharkiv nyuma y’ibisasu byaharashwe ku wa Kabiri bikica abasivile benshi.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yabwiye Ibiro ntaramakuru Reuters ko asaba Abarusiya guhagarika kurasa ibisasu ku basivile maze bagasubukura ibiganiro. Ni mu gihe imodoka nyinshi z’intambara z’Abarusiya zikomeje gusatira Kyiv aho zigeze kuri kilometero 25 mu majyaruguru y’uwo mujyi.