Ibyo wamenya kuri Musenyeri Nzakamwita ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Kuwa 28 Gashyantare uyu mwaka, Musenyeri Nzakamwita Sylverien yagiye ku rutonde rw’abepisikopi bari mu kiruhuko cy’izabukuru, nyuma y’ibaruwa ya Papa Francis imwemerera gusoza inshingano ze nk’umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Byumba.

 

Ibaruwa yemera ubusabe bwa Musenyeri Nzakamwita, yaje iri kumwe n’igena umusimbura we Musenyeri Papias Musengamana, wari usanzwe ari Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda.

Ni itegeko ko umwepiskopi wa Kiliziya Gatolika wujuje imyaka 75, ajya mu kiruhuko cy’izabukuru, gusa akabanza kubisaba Papa kugira ngo ashake umusimbura. Hari hashize imyaka itatu Musenyeri Nzakamwita abisabye dore ko agiye kuzuza imyaka 79.

Musenyeri Nzakamwita agiye mu kiruhuko cy’izabukuru asanga abandi bahoze bayoboye Diyosezi zitandukanye mu Rwanda barimo Mgr Rubwejanga Frederick wa Kibungo, Mgr Ntihinyurwa Thadée wa Kigali, Mgr Alexis Habiyambere wa Nyundo , Mgr Anastase Mutabazi wa Kabgayi na Mgr Kizito Bahujimihigo wa Kibungo.

Ubusanzwe, Musenyeri ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru akomeza kuba umwepisikopi ucyuye igihe muri Diyosezi yari ayoboye.

Diyosezi ye iba ifite inshingano zo kumushajisha neza itegura aho agomba gusazira, uburyo agomba kwivuzamo, ibimutunga, uburyo agomba kugenda niba hari ahantu agiye n’ibindi.

Nubwo Musenyeri ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru asabwa kuguma muri Diyosezi ye, we ku giti cye ashobora gusaba ibindi.

Umwe mu bihayimana twaganiriye yagize ati “Hashobora no gusuzumwa icyifuzo cye bwite. Urugero nka Musenyeri Rubwejanga nyuma yo kurangiza imyaka 75 y’ubutumwa, yasabye kujya mu muryango w’abamonaki badasohoka, agumamo yiyegurira Imana kugeza asoje ubuzima bwe ku Isi.”

Mu rugo rw’umwepisikopi ucyuye igihe haba hagomba kubamo na Shapeli aho asomera Misa mu buryo bwo kwitagatifuza. Hagomba kandi kuba aho yakirira abaje kumusura cyangwa kumugisha inama.

Nubwo inshingano zo kuyobora Diyosezi ziba zirangiye, Umwepisikopi ucyuye igihe mu kiruhuko akomeza kuba umujyanama w’umusimbuye cyangwa kuba umuyobozi wa roho w’abamugannye, baba abasesaserdoti cyangwa abakirisitu muri rusange.

Ikindi kandi, abantu bashobora kumugana akabagira inama, akaba yatanga amasakaramentu kimwe n’uko ashobora guhagararira umwepisikopi wa Diyosezi igihe mu nshingano runaka mu gihe yabimusabye kandi bijyanye n’imbaraga ze z’izabukuru.

Mu mahame ya Kiliziya, umwepisikopi wujuje imyaka 75 aba agomba kumenyesha Papa ko yayujije kugira ngo hashakwe umusimbura.

Umwe mu bihayimana twaganiriye yagize ati “Ntabwo bakwemerera batabona undi ugusimbira keretse habonetse impamvu itunguranye nk’urupfu, uburwayi n’indi. Iyo nta mpamvu itunguranye babanza kugusaba kwihangana kugeza igihe babonye undi ugusimbura.”

Nubwo ku myaka 75 umwepiskopi ajya mu kiruhuko cy’izabukuru, ashobora no kukijyamo mbere y’iyo myaka kubera izindi mpamvu. Nko mu Rwanda, hari abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru batarageze kuri iyo myaka nka Anastase Mutabazi wa Kabgayi na Kizito Bahujimihigo wa Kibungo.

Musenyeri Nzakamwita arabura ukwezi kumwe ngo yuzuze imyaka 79 y’amavuko, yahawe ubupadiri 11 Nyakanga 1971 bivuze ko amaze imyaka 51 ari Umusaseridoti.

Musenyeri Nzakamwita aherutse kuvuga ko mu 25 ishize ubwo yagirwaga Musenyeri wa Byumba, yishimye ibyagezweho birimo kuba yarasanze hari Paruwasi 12 ariko ubu zimaze kugera kuri 23.

Ati “Nahageze dufite abakirisitu ibihumbi 700, ubu twari hafi ibihumbi 800 ku baturage barenga miliyoni 1,7. Yari ifite abapadiri batatu nkigera hano kuko nasanze abari bahari barishwe nanjye mba uwa kane. Ubu rero nari mfite abapadiri barenga 150.”

Musenyeri Kizito Bahujimihigo yahoze ayobora Diyosezi ya Kibungo

Mgr Alexis Habiyambere ari mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma y’igihe ayobora Diyosezi ya Nyundo

Mgr Ntihinyurwa Thadée nawe  yagiye mu kiruhuko mu 2018

Nyuma y’imyaka itatu abisabye Papa Francis Musenyeri Nzakamwita nawe  agiye mu kiruhuko cy’izabukuru

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *