U Rwanda rwashyigikiye umwanzuro usaba u Burusiya guhagarika intambara muri Ukraine

U Rwanda rubinyujije muri Ambasade yarwo mu Muryango w’Abibumbye rwagaragaje ko intambara yo muri Ukraine ikwiye guhagarara impande zombi zigahurira mu biganiro kuko ari byo byatanga igisubizo kirambye.

 

U Burusiya bwateye Ukraine ku wa 24 Gashyantare 2022. Kugeza ubu intambara imaze kwangiza byinshi birimo abantu bapfuye, ibikorwaremezo byasenywe, abaturage bahunze n’ibindi.

Amahame shingiro y’Umuryango w’Abibumbye ni uko ibihugu bibana mu mahoro hitawe ku nyungu zishingiye ku mutekano wa buri gihugu.

Mu Nteko Rusange ya Loni yabaye kuri uyu wa 2 Werurwe, u Rwanda rwasobanuye aho ruhagaze ku bijyanye n’iyi ntambara rubinyujije mu mwanzuro rwatoye rushyigikira ko ubusugire bwa buri gihugu, ubwigenge n’ukutavogerwa kw’imbibi zacyo bigomba kubahwa nk’uko bigenwa n’amasezerano ashyiraho Umuryango w’Abibumbye.

U Rwanda rwasabye ko ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine bihagarara bwangu hagamijwe guhosha amakimbirane hagati y’u Burusiya na Ukraine ruvuga ko ibi bihugu byombi ari byo bifite urufunguzo rwo kuyakemura naho imbaraga ziturutse hanze icyo zakora kikaba ari ugusubiza ibintu irudubi.

Umwanzuro w’u Rwanda ugira uti “Dushyigikiye ko amahanga hamwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni bakora ibishoboka mu guhosha intambara hashakwa umuti w’aya makimbirane.”

“Turahamagarira impande zirebwa n’ikibazo kugaragaza ituze no gushakira igisubizo amakimbirane binyuze mu biganiro kugira ngo abasivile badakomeza kwirengera umutwaro uremereye n’ingaruka z’ibikorwa bya gisirikare birushaho kwiyongera.”

U Rwanda kandi rwavuze ko iyi ntambara idatanga icyizere ko izazana amahoro ahubwo ishobora kubyara ibindi bibazo n’ingorane zizahaza abantu.

Rwagaragaje kandi ko ruhangayikishijwe n’abantu bari guhura n’ingaruka ku bw’ibyabo byangizwa, ihungabana ry’amahoro n’umutekano ryatewe n’iyi ntambara harimo ko Abanyafurika barimo gukorerwa ivangura rishingiye ku ruhu kandi bakabangamirwa mu gihe bashaka guhunga no kwakirwa mu bihugu bituranyi.

“Turasaba abo bireba bose gufasha nta vangura abashaka guhunga hatitawe ku ibara ry’uruhu cyangwa inkomoko.”

U Rwanda rwakomeje ruvuga ko uburyo bwa dipolomasi bwafasha mu kubona ibisubizo by’amarahoro arambye atari kuri ibi bihugu bihanganye gusa ahubwo ngo iyi ntambara igira ingaruka ku mutekano n’amahoro ku rwego mpuzamahanga.

Ibihugu bine byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byifashe; birimo u Burundi, Uganda, Tanzania na Sudani y’Epfo mu gihe Kenya n’u Rwanda ari byo byashyigikiye ko u Burusiya buvana ingabo muri Ukraine.

Muri rusange ibihugu 141 byemeje uyu mwanzuro, bitanu birawanga mu gihe 35 byifashe.

Mu bihugu byashyigikiye u Burusiya harimo Belarus, Koreya ya Ruguru, Syria na Eritrea.

Inteko Rusange la Loni yateranye nyuma y’aho ibihugu 193 by’ibinyamuryango byayihamagaje by’ikubagahu bwa mbere uhereye mu 1997.

Umwanzuro nk’uyu w’Inteko Rusange ya Loni ufatwa nk’icyifuzo; nta mbaraga ugira nk’uw’Akanama Gashinzwe Amahoro keretse kwerekana uko ibihugu bitandukanye bihagaze.

Uko  amatora agaragaza aho ibihugu bihagaze ku ntambara yo muri Ukraine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *