Macron yagaragaje ko iby’u Burusiya na Ukraine bigiye kurushaho kuba bibi nyuma yo kugirana ibiganiro

Mu biro bya Perezidase y’ubufaransa batangaje ko ibibazo by’uburusiya na Ukraine bishobora kuba bibi kurusha uko byari bimeze  nyuma yaho Emmanul Macro agairanye ikiganiro cyamaze iminto isaga mirongo icyenda(90).

Perezida Putin na mugenzi we w’Ubufaransa uyu munsi kuwa kane tariki 03/03/2022,ibi biganiro bikaba byabereye kuri telephone bikamara isaha n’igice.

Umukozi utashatse ko izina rye rijya hanze  ukora mu biro bya perezidasi y’Ubufaransa,yatangaje ko Vradmir Putin afite gahunda yo gufata igihugu cya Ukraine,kandi ko ntakizatuma ahagarika uyu mugambi.

Yagize ati: “Perezida Emmanuel Macron yiteze ko ibintu bigeye kurushaho kuba bibi,agendeye kubyo yavuganye na Putin kuri telephone bidatanga ikizere habe namba,yakomeje avuga ko Putin adafite gahunda yo guhagarika ibikorwa bya gisirikare kuri Ukraine.”

Yakomeje ati: “Putin ashaka kwigarurira Ukraine yose. Mu magambo ye yavuze ko azakomeza ibikorwa bye kugeza igihe Ukraine izarekerakugendera ku matwara ya ki-Nazi. Ushobora kwiyumvisha uburyo ayo magambo ababaje kandi akaba atemewe.”

Ikinyamakuru AFP cyatangaje ko Emmanuel Macro yasabye Putin ko yagumya kwirinda ko abasivile bagwa  muri iriya ntambara, kandi akorohereza abantu bose bari  gukora ibikorwa by’ubutabazi Perezida Putin yamubwiye ko ashyigikiye kiriya cyifuzo,anahakana ko Ingabo z’u Burusiya zaba ziri kwibasira abasivile

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *