Louise Mushikiwabo yasobanuye impamvu yo guceceka kwa OIF ku ntambara yo muri Ukraine

Kuva ku wa 24 Gashyantare Ingabo z’u Burusiya zinjira muri Ukraine, abantu batandukanye batangiye kugaragaza uko bayibona, benshi bagiye bibaza impamvu OIF yacecetse.

Mu kiganiro Louise Mushikiwabo yagiranye na Jeune Afrique, yavuze ko yumva neza uburyo uko guceceka gushobora gutera urujijo.

Yagize ati “Maze igihe numva bimwe mu bihugu binyamuryango bigaragaza ko bitumva impamvu ntaragira icyo mvuga ku kibazo cya Ukraine. Bimwe byatangajwe n’uko umuryango Francophonie, wubakiye ku ndangagaciro z’amahoro na demokarasi kugeza ubu utaragira icyo uvuga ku makimbirane hagati y’u Burusiya na Ukraine.”

Mu Nteko Rusange ya Loni yateranye by’igitaraganya muri iki Cyumweru, u Rwanda rwashyigikiye umwanzuro usaba ko u Burusiya bukura ingabo zabwo muri Ukraine.

Mushikiwabo yavuze ko ari ku ruhande rumwe n’urw’igihugu cye kimwe n’ibindi byinshi byagaragaje ko bidashyigikiye iyi ntambara.

Ati “Ngerageje kugaragaza uruhande mpagazemo, ruhura n’urw’ibihugu byinshi mu muryango wacu harimo n’igihugu cyanjye, u Rwanda cyashyigikiye umwanzuro w’inteko rusange isaba ko imirwano ihagarara byangu.”

Yakomeje avuga ko ahangayikishijwe n’umutekano muke w’Abanya-Ukraine nk’umuntu ukomoka mu gihugu cyazahajwe n’ibibazo by’ubuhunzi ku Isi kuva mu myaka 60, kigateranwa n’amahanga muri Jenoside ya nyuma mu kinyejana cya 20, yagize ingaruka zikomeye ku bantu no ku bukungu.

Ati “Ariko uyu munsi ndi Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuje ibihugu na za Guverinoma 88 byagaragaje mu buryo butandukanye uko byumva ayo makimbirane kuva mu ntangiriro. Imikorere y’umuryango wacu yubakiye ku ihame ry’ubwumvikane.”

 

“Itora riheruka mu Nteko Rusange ryagaragayemo ukwifata kw’ibihugu bibarirwa mu icumi byo muri Francophonie kandi sinakwirengagiza ko akarere kacu kabayemo amakimbirane mu bihe bya vuba, Umuryango wacu utigeze ugira icyemezo na kimwe uyafataho.”

Yatanze urugero kuri Armenie aho Francophonie itigeze igira icyo ivuga mu buryo bweruye ku makimbirane iki gihugu cyanyuzemo.

Yongeyeho ati “Ku bwanjye nk’uhagarariye ibihugu binyamuryango, nibwira ko dukeneye guhuriza hamwe nk’urwego, ikintu cy’ingenzi tutakwiha mu gihe Isi na Francophonie by’umwihariko bitazabura guhura n’ibindi bibazo by’amakimbirane.”

 

“Ni yo mpamvu nifuje ko ikibazo gishyirwa ku meza y’ibiganiro mu nama ziteganyijwe mu bihugu byacu mu bihe bya vuba kugira ngo bibashe gufata umwanzuro mu buryo bwumvikanyweho nk’uko biranga inzego zacu gufata imyanzuro itajegajega ihuriweho.”

Yasoje avuga ko yifatanyije n’Abanya-Ukraine bari mu ngorane n’ibibazo by’ubuhunzi n’abanyamahanga bazitiwe n’iyi ntambara anahamagarira umuryango mpuzamahanga kwifatanya na bo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *