Vladimir Putin yatangaje ko ingabo ze muri Ukraine zimaze gusenya ububiko bwinshi bw’intwaro bw’ingabo za Ukraine, uburyo bwifashishwa n’igisirikare mu bwirinzi bw’ikirere n’ibindi.
Putin yavuze ko uko urugamba yari yaruteguye ariko ruri kugenda, bityo ko yizeye intsinzi.
Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya yatangaje ko guhera ku wa 24 Gashyantare ubwo igihugu cye cyatangizaga intambara muri Ukraine, kimaze gusenya ibikorwaremezo 2.037.
Mu byasenywe harimo indege z’intambara, ubwato bw’intambara, imodoka z’intambara n’ibindi nk’uko Xinhua yabitangaje.
Mu butumwa yatanze kuri uyu wa Gatandatu kandi, Perezida Putin yongeye kwiyama ibihugu biri gufatira ibihano u Burusiya, avuga ko ari ugushoza intambara ku mugaragaro.
Putin yavuze ko icyatumye ingabo ze zinjira muri Ukraine ari ukujya kubuza icyo gihugu kwinjira muri NATO, kuko byagiha imbaraga zatuma gitangiza intambara mu Burusiya, gihereye ku gace ka Crimea cyambuwe mu 2014.
Yavuze ko ibyo byaba bibi cyane kuko byaba intandaro y’intambara y’Isi kuko NATO yahita ijya ku ruhande rwa Ukraine.
Putin yavuze ko icyo bifuza ari uko Ukraine ikomeza kuba igihugu kidafite aho kibogamiye.