Abashakashatsi bo mu Bwongereza bagaragaje uburyo bushya bufasha mu gupima kanseri ya prostate aho bavuga ko ibyavuye mu bushakashatsi bizajya bifasha mu isuzuma ry’iyi ndwara isanzwe izwiho kwibasira abagabo ndetse umwe muri batanu bayirwaye bakaba bahitanwa nayo.
Prostate ni urugingo ruboneka ku bantu b’igitsina gabo gusa, rukaba ruri munsi y’uruhago aho rukikije umuheha usohora inkari n’amasohoro. Inyuma yarwo hari igice gihera cy’urura runini.
Kanseri ya prostate ni uburwayi buterwa n’imikurire irengeje urugero kandi ntagenzurwa y’uturemangingo two mu urwo rugingo rwitwa prostate.
Ubusanzwe ibyo gupima kanseri ya prostate byajyaga bigorana cyane aho hajyaga hifashishwa uburyo burimo kureba niba hari uburyo budasanzwe igice gikekwaho kanseri kiri kugaragaramo cyangwa se abaganga bakaba banakwifashisha rimwe na rimwe uburyo bwo gupima amaraso nubwo uburyo ntakuka bwizewe ari ubwo gufata agace gato k’umubiri kakajya gukorerwa ibizamini muri laboratwari.
Hajyaga kandi hifashishwa uburyo bwa MRI ariko bukavugwaho kuba buhenze ndetse bukanafata iminota isaga 40 kugira ngo bubashe gukora, utibagiwe kuba bigoye kubusanga aho ushaka hose.
Icyorezo cya COVID-19 cyatumye ibyo gusuzuma indwara ya kanseri bisa n’ibisubiye inyuma ku buryo ubu hari umubare munini w’abakeneye gufashwa no gusuzumwa ari nayo mpamvu hakomeje gushakishwa uburyo bwo gupima iyi kanseri bworoshye kandi bushobora kubonwa n’abantu bitagoranye.
Uburyo bushya bwavumbuwe bufasha mu gupima iyi kanseri ya prostate bwitwa “multiparametric ultrasound (mpUSS) aho hacengezwa icyuma cyabugenewe inyuma ya prostate ahari igice gihera cy’urura runini, hanyuma amajwi atanzwe muri icyo gikorwa agahindurwamo amashusho ashobora kugaragaza niba umuntu afite iyo kanseri cyangwa se ari muzima.
Ubu bushakashatsi bushya bwasohotse mu kinyamakuru The Lancet Oncology, bwakorewe ku bagabo ijana batandukanye basanzwe bafite iyi kanseri mu kubasuzuma hakoreshejwe uburyo bwa MRI, biopsy ndetse n’ubushya bwavumbuwe bwa mpUSS maze basanga ubu bushya bufite ubushobozi bwenda kungana n’ubwa MRI mu kugaragaza urugero kanseri y’udusabo tw’intanga igezeho.
Ubu buryo bushya bwagaragaje abarwayi bake ku rugero rwa 4.3% ugereranyije n’abo ubwa MRI bwari bwagaragaje ariko kandi bunabasha kugira ibindi bimenyetso bugaragaza bitari byabashije kugaragazwa n’ubwa MRI maze bituma abashakahatsi bemeza ubushya nk’ubwanogera benshi kubera ko bwihuta kandi bukaba bunahendutse.
Hashim Ahmed uri mu bakoze ubushakashatsi avuga ko ibyo bavumbuye bigiye kujya bifasha ab’amikoro make kubona ubuvuzi bagorwaga no gusuzumwa hakoreshejwe MRI mu gihe iyi kanseri ikomeje gufata intera mu bagabo batandukanye mu bice by’Isi hafi ya byose.