Abanya-Nigeria babujijwe kujya kurwana muri Ukraine

Nigeria yatangaje ko itazemerera abaturage bayo kuba bajya kurwana muri Ukraine aho Ingabo z’u Burusiya zikomeje urugamba rwo gukuraho ubuyobozi bwaho.

 

Hari hashize iminsi muri Nigeria bivugwa ko hari gahunda yo gushaka abakorerabushake kugira ngo bajye muri Ukraine kurwanira iki gihugu.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Nigeria yatangaje ko Ambasaderi wa Ukraine yavuze ko nta mugambi uhari wo gushaka abakorerabushake bo kujya ku rugamba.

Gusa iyo ambasade yahamije ko hari Abanya-Nigeria bayegereye bagaragaza ubushake bwo kuba bajya ku rugamba nk’uko itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Nigeria ryabigaragaje.

Iyo Ambasade yanamaganye amakuru yavugaga ko isaba Umunya-Nigeria wifuza kujya ku rugamba muri Ukraine amadolari 1000 y’itike y’indege na Visa.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Nigeria, yavuze ko igihugu cye kidashyigikiye ikoreshwa ry’abancanshuro ku rugamba aho ariho hose ku Isi ndetse ko kitazigera cyihanganira ko bashakirwa muri Nigeria kugira ngo babe bajya kurwana muri Ukraine n’ahandi hirya no hino ku Isi.

Ibi bivuzwe nyuma y’iminsi mike Sénégal nayo iburiye abakorerabushake bifuza kujya mu ntambara muri Ukraine. Yasabye Ambasaderi wa Ukraine gusiba ubutumwa bwari kuri Facebook bwahamagariraga abakorerabushake bo muri Sénégal kujya muri iyo ntambara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *