Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata yemeye ko mu byumweru bibiri bishize hari ibicuruzwa byazamuriwe igiciro ku mpamvu zumvikana ariko hakaba n’ibyazamutse ku mpamvu zitumvikana.
Hashize ibyumweru bibiri abahaha cyane abo mu Mujyi wa Kigali bataka izamuka ridasanzwe ry’ibiciro cyane ku isukari n’amavuta yo guteka ndetse na bimwe bidaturuka hanze nk’amakara, imboga n’ibindi.
Iri tumbagira riteye inkeke benshi kuko amavuta yo guteka ikarito yaguraga ibihumbi 40Frw ubu irakabakaba ibihumbi 49Frw, habayeho izamuka riri hagati ya 20 na 21%. Amasabune na yo yavuye ku ikarito yaguraga 8 100Frw agera ku 9 300 Frw bihwanye n’izamuka rya 14%.
Ikindi cyazamutse cyane ni isukari aho umufuka w’ibiro 50 waguraga ibihumbi 51 Frw, ubu uri ku bihumbi 63Frw ni ukuvuga ko izamuka ringana na 23%.”
Mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyatambutse kuri Televiziyo Isango Star kuri iki Cyumweru, Minisitiri Habyarimana yavuze ko iri zamuka ry’ibiciro ahanini ryaturutse ku bihe bya Covid-19 Isi imazemo imyaka hafi ibiri, byatumye uburyo bwo gutwara ibintu mu mazi buhenda.
Ati “Hari impinduka rero zabaye mu bihe bya Covid-19 ku buryo nk’igiciro cy’ubwikorezi cyagiye gihinduka, ugasanga igihe byambuka mu mazi byazamutse, ntabwo byabaye muri iki cyumweru gishize. Ahubwo turebye iyi myaka ibiri ishize igiciro cyakomeje kuzamuka buhoro buhoro, tuba tubigenzura ngo twumve niba hari impamvu cyangwa idahari.”
Kuba igiciro cyo gutwara ibintu mu bwato cyarikubye hafi inshuro eshatu ni byo byatumye ibicuruzwa u Rwanda rutumiza hanze bizamuka kuko ibiri mu Rwanda ari bike ugereranyije n’ibikenewe ku isoko.
Minisitiri Habyarimana yavuze ko kwiyongera kw’isukari byatewe n’uko ikorerwa mu Rwanda ari nke ingana na 10% by’ihakoreshwa yose. No ku mavuta amenshi aturuka mu mahanga.
Yakomeje ati “Amavuta twagerageje kureba impamvu ngo tumenye impinduka zihari, by’umwihariko ku isukari iyo dukora mu Rwanda ni nkeya, ni ukuvuga ngo inyinshi tuyivana hanze, amavuta yo mbere ntitwayakoraga na busa ariko ubu hari ayo dukora ariko n’ubundi ni menshi tuvana hanze.”
“Ayo dukora mu gihugu ageze kuri 37%. Nabyo turabyishimira kuko akozwe mu gihe gito cyane, yo tuyavana mu Misiri no mu bihugu byo muri Aziya.”
Kuba amavuta yarazamutse nibyo byatumye isabune nazo zizamuka kuko zikorwa mu biyaturukaho.
Uretse ku bicuruzwa biva hanze, hari abacuruzi bacuruza ibiboneka mu Rwanda bazamuye ibiciro nta mpamvu.
Minisitiri Habyarimana yavuze ko hari abacuruzi bashatse indonke mu bantu bazamura ibiciro bidafite impamvu ituma bizamuka.
Ati “Hari n’ibindi bicuruzwa bakubwira ngo byazamutse ariko ukumva iryo zamuka ridasobanutse. Iyo bavuze ngo ibijumba, amakara […] Buri wese abibona ukwe ariko muri rusange twakwemeza ko ibiciro byazamutse by’ibicuruzwa ariko ntabwo ari byose.”
Yakomeje ati“Niba koperative ejo izanye ikintu ku 1000 Frw, ejo ikazana ku 1200 Frw, nta gisobanuro bifite. Turakomeza igenzura nk’uko twabitangiye mu byumweru bibiri bishize.”
Ingaruka z’intambara ya Ukraine
Intambara iri hagati ya Ukraine n’u Burusiya igiye kumara ibyumweru bibiri nubwo iri mu bihugu bibiri ariko ingaruka zayo birashoboka ko zagera kuri buri muntu wese utuye Isi.
Nubwo hari abacuruzi bitwaje iyi ntamabara bakazamura ibiciro by’ibicuruzwa byose, Minisitiri Habimana avuga ko hari bimwe mu bishobora kuzamuka bitewe na yo nk’ibikomoka ku ngano cyangwa peteroli.
Ati “Nk’u Burusiya, ni igihugu cya mbere cyohereza mu mahanga ingano. Kubera ko uyu munsi hari ibyo bahugiyeho, bakaba bahagarikiwe SWIFT ituma abantu babasha kwishyurana amafaranga muri banki, no ku makarita ya viza, ushatse no kubigurayo ntiwabona uko ubishyura. Abari ino aha bari gushaka ahandi hantu twavana ingano.”
Ku ngaruka z’iyi ntambara Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Erneste Nsabimana, yavuze ko hashobora kubaho ingaruka biturutse ku ibura rya Gaz na peteroli.
Ati “Nk’intambara y’u Burusiya batangira kurwana, kuri Mazutu byari bimaze kwiyongeraho amadolari 80. Ni amadolari menshi mu gihe cy’iminsi icumi. Guverinoma iba ibikurikiranira hafi ngo niba hari ingamba zigomba gufatwa zifatwe.”
“Hari ingaruka zihita ziza ako kanya kubera ibiba biri kuba. Aho peteroli ituruka ni naho Gaz iva, niba mazutu na peteroli byazamutse na gaz bituruka hamwe. Ni ibintu Guverinoma ikurikiranira hafi.”
Yakomeje avuga ko mu ngamba guverinoma igomba gufata harimo no kubaka ibigega bizajya bituma habikwa gaz na peteroli bihagije.
Ati “Hari ibigega bihari ku bikomoka kuri peteroli. Ku bijyanye na gaz hari umushinga munini wo kubika nibura kilogarama miliyoni 17 zishobora kumaza abantu hafi amezi ane.”
Hafashwe ingamba…
Nyuma y’izamuka ry’ibiciro Guverinoma ntabwo yicaye ahubwo yakoze ibishoboka kugira ngo harebwe icyatuma ibiciro bidakomeza gutumbagira.
Ku ikubitiro icyo bashyizemo imbaraga ni ukureba niba koko n’ibiciro biri kuzamurwa bibikwiye, aho abacuruzi bazamura ibiciro uko bishakiye bahanwa.
Minisitiri Habyarimana yavuze ko kuba amasaha ntarengwa y’ingendo yarakuweho ndetse n’imipaka igafungurwa, bizatuma byoroha kurusha uko biri.
Ati “Iyo dufunguye imipaka bikongerera ahantu ho guhahira […] nabyo biri mu ngamba zitandukanye zigenda zishyirwaho ngo bibe byakoroshya.”
Yakomeje avuga ko bari kuganira n’abacuruzi kugira ngo harebwe uburyo bashaka andi masoko baranguriramo ibyo bavanaga mu Burusiya na Ukraine.
Nubwo hari abinubira izamuka ry’Ibiciro, Minisitiri Dr Nsabimana yavuze ko ntako Guverinoma iba itagize dore ko guhera umwaka ushize imaze gutanga miliyari zisaga 15 yo kunganira abaturage ngo ibiciro bitazamuka cyane.