Rupiah Bwezani Banda wahoze ari Perezida wa Zambia yitabye Imana

Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo wabaye Perezida wa Zambia, wayiyoboye mu 2008-2011, yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu n’umuryango we.

Bivugwa Rupiah Banda wari ufite imyaka 85 hari hashize imyaka ibiri amenye ko arwaye Kanseri ndetse ko yafataga imiti mu buzima bwe bwa buri munsi.

Umuhungu we mukuru Andrew yatangarije Reuters ko se yatabarutse ahagana saa Moya z’umugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 11 Werurwe 2022.

Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, kuri Televiziyo y’Igihugu yavuze ko uyu mugabo yatabarutse kandi ko ashimirwa uruhare yagize mu kubaka igihugu.

Ati “Tuzirikana bivuye ku mutima ibikorwa bye mu gukorera abaturage, twishimira kandi uburyo yakoreye igihugu.”

Mu Mujyi wa Lusaka aho Umuryango wa Banda utuye ni agahinda kubera icyo bise igihombo cyo kubura uyu mugabo.

Rupiah Banda yabaye umunyapolitiki ukomeye ku butegetsi bwa Perezida Kenneth Kaunda mbere y’uko agirwa Visi Perezida mu 2006 na Levy Mwanawasa.

Mu 2008 yaje kuba Perezida w’inzibacyuho ubwo Mwanawasa yarwaraga Stroke. Banda yaje gutsinda amatora yo kuyobora ishyaka ryari rinari ku butegetsi muri uwo mwaka.

Nubwo yigeze gutungwa intoki n’abavugaga ko yaba yarimirije imbere ruswa ntabwo yigeze afungwa kuko byavuzwe ko hari miliyoni 11$ yakoreshejwe nabi ariko nta rukiko rwabimuhamije.

 

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *