Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yasabye ko abarwanyi b’abakorerabushake baturutse imihanda yose bifuza gufasha iki gihugu mu ntambara bafunguriwe imiryango

Ni mu nama yiga ku mutekano Perezida Putin yagiranye n’abayobozi be aho yatangaje ko kubera ho
intambara igeze imiryango ifunguye ku bifuza gufasha iki gihugu gukomeza urugamba.

Minisitiri w’umutekano mu Burusiya bwana Sergei Shoigu yavuze ko bamaze kubarura ibihumbi 16
by’abaturage bo mu Burasirazuba bwo hagati (Middle East). Bamwe mu bari mu nzego nkuru za
USA bavuze ko bamwe muri abo ari abo muri Syria.

Sergei yanasabye Perezida Putin ko Uburusiya bwaha ibisasu byo mu bwoko bwa Misile abarwanyi
bo mu duce twa Luhansk na Donetsk turi muri Ukraine ariko dushyigikiye Uburusiya.Ibi nabyo Putin
yabyemeye nta yandi mananiza.

Kwiyomora k’utu duce tukava kuri Ukraine biri mu byatumye Uburusiya butera Ukraine ndetse
intambara kugeza uyu munsi harabarurwa abarenga 800 bamaze kuyigwamo naho miliyoni zirenga
2 zimaze guhunga.

Ni mu gihe ku rundi ruhande abarenga ibihumbi 16 nabo bamaze kwiyunga kuri Ukraine mu
kurwanya Uburusiya.

Turi ku munsi wa 15 kuva intambara itangiye ndetse uyu munsi byemejwe ko ingabo z’Uburusiya
zigeze kure igikorwa cyo kuzenguruka umurwa mukuru Kyiv

Russia-Ukraine war: Putin greenlights letting volunteers fight | Russia-Ukraine war News | Al Jazeera

Perezida Putin

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *