Boris Johnson Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza,ari kotswa igitutu n’abatavuga rumwe na we, basashaka ko hakorwa iperereza ku buryo Umurusiya unafite ubwenegihugu bw’u Bwongereza yahawe umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko.
Uyu ni umuhungu wa Alexandre Lebedev, umuherwe w’Umurusiya wanabaye maneko muri KGB, wakoreye i Londres.
Kuri iki Cyumweru nibwo ikinyamakuru Sunday Times cyavuze ko inzego z’iperereza ryo hanze y’igihugu zagaragaje impungenge kuri Evgeny Lebedev, ariko Minisitiri w’Intebe Boris Johnson azitera umugongo.
Amakuru avuga ko impungenge zihera mu 2013, ku buryo muri uwo mwaka Sir John Sawers wayoboraga urwego rw’iperereza (MI6) yanze guhura na Lebedev.
Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Sir Keir Starmer, kuri iki Cyumweru yatangaje ko Boris Johnson agomba gukorwaho iperereza ryihariye, kandi ko ntaho bihuriye no guhindanya Abarusiya bose nk’aho ari babi.
Yakomeje ati “Itangazamakuru uyu munsi riravuga ko hari impungenge zagaragajwe n’inzego z’umutekano n’iperereza mbere y’uko ashyirwa muri uriya mwanya, kandi tuzi ko izo mpungenge zaba zaragejejwe kuri Minisitiri w’Intebe.”
Umwe mu banyapolitiki bakomeye mu Bwongereza, Michael Gove, yavuze ko amakuru afite ari uko urugendo rwo kwemeza Lord Lebedev rwaciye mu nzira zateganyijwe.
Byongeye, ngo umuntu ntakwiye kuzira ibikorwa by’ababyeyi be.
Evgeny Lebedev avuga ko atewe ishema no kwitwa Umwongereza, ku buryo kuba Umurusiya bidakwiye gutuma afatwa uko atari.
Aheruka no kwerura ko adashyigikiye intambara u Burusiya bwatangije kuri Ukraine, asaba ko ihagarara.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube