Tchad yashyikirije urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ICC umuyobozi wa Anti-Balaka

Maxime Jeoffroy Eli Mokom yari Umuyobozi wa Anti-Balaka ndetse akekwaho ibyaha by’intambara hamwe n’ibindi byibasiye inyokomuntu byakozwe hagati ya 2013-2014.

Amakimbirane yo muri Centrafrique yatangiye nyuma y’aho inyeshyamba zo mu mutwe w’abayisilamu uzwi nka Seleka zafataga ubutegetsi muri Werurwe 2013. Ubutegetsi bwabo bwatumye abakirisitu babigomekaho, bashinga umutwe witwa Anti-Balaka.

Umutwe wa Anti-Balaka umaze igihe urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Centrafrique.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC  rwatangaje ko Mokom w’imyaka 43 akekwaho uruhare mu bikorwa by’iyicarubozo, kwinjiza abana mu gisirikare n’ibindi.

 

Centrafrique: Eric Danboy Bagale warindaga François Bozizé araregwa ibyaha  byo mu ntambara - BBC News Gahuza

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *