Perezida Paul Kagame yagabiye Lt Gen Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida wa Uganda, inka z’inyambo zo mu rwuri rwe ruri mu Burasirazuba bw’igihugu.
Uyu musirikare mukuru ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu aho aje kongera kugirana ibiganiro n’u Rwanda byo kuzahura umubano w’ibihugu byombi wajemo agatotsi mu bihe bishize.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere Perezida Kagame na Muhoozi baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuri Twitter byemeje ko ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwa Gen Muhoozi mu Rwanda, yakiriwe na Perezida Paul Kagame mu famu ye amugabira inyambo.
Ibiro by’umukuru w’igihugu byagize biti: “Uyu munsi, Perezida Kagame yakiriye Gen Muhoozi Kainerugaba mu ifamu ye aho yamuhaye impano y’inka z’inyambo.”
Umuco wo kugabira inka umuntu urasanzwe mu muco nyarwanda aho umuntu ufite ubutunzi bw’inka ashobora kugabira undi inka mu rwego rwo kumuha igihango,hashingiwe kumubano bafitanye utajegajega bagiranye.
Ibi umukuru w’igihugu Kagame si ubwambere abikoze kuko no mu mwaka wa 2011 yagabiye Perezida Museveni ubwo bari mu rwuri ruri mu nkengero z’Ikiyaga cya Muhazi, mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.
Amafoto: Village Urugwiro