Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball ku Isi (FIVB) ryamaze gutangaza ibihano by’amande angana na miliyoni 120 Frw ryaciye Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB)kubera gukinisha abanyamahanga badafite ibyangombwa mu gikombe cya Afurika cy’Abagore giheruka kubera mu Rwanda.
Uku gucibwa amafaranga y’umurengera bije nyuma y’uko Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore muri Volleyball yifashishije Abanya-Brésil badafite ibyangombwa bibemerera gukina nk’Abanyarwanda mu Gikombe cya Afurika cy’Abagore cya 2021 cyakiniwe i Kigali.
Aba banyaburezire aribo Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bari bakiniye u Rwanda ku nshuro ya mbere nyuma yo kugera i Kigali muri Kanama 2021, ni bo bagaragajwe nk’abakinnyi batujuje ibisabwa mbere y’umukino rwari rugiye guhuramo na Sénégal ku wa 16 Nzeri 2021 mu matsinda.
Iki kibazo cyatumye hafatwa umwanzuro w’uko irushanwa risozwa hatarimo ikipe y’u Rwanda kuko yahise isezererwa ndetse ruhagarikwa by’agateganyo n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Volleyball (FIVB).
Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka ‘Jado Castar’ Ku wa 13 Ukwakira 2021, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye igifungo cy’imyaka ibiri kubera uruhare yagize mu makosa yatumye u Rwanda ruzererwa mu irushanwa. Gusa iki gihano cyaje kugabanywa mu bujurire, kigirwa amezi umunani.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yashinjwe gukinisha abakinnyi bane bo muri Brésil kandi batujuje ibisabwa